00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Gitifu b’imirenge basabwe gutandukanya imikorere yabo n’iya ba Burugumesitiri

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 November 2013 saa 07:51
Yasuwe :

Imiyoborere myiza, indagagaciro n’imyitwarire ifite intego, kurangwa n’icyizere hagati yabo, abo bayobora ndetse n’ababayobora ni umusaruro witezwe mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri ahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose y’igihugu, abayobozi bashinzwe umurimo ndetse n’abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, intara n’umujyi wa Kigali, bose hamwe bagera kuri 517 bateraniye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri abera mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Minisitiri (…)

Imiyoborere myiza, indagagaciro n’imyitwarire ifite intego, kurangwa n’icyizere hagati yabo, abo bayobora ndetse n’ababayobora ni umusaruro witezwe mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri ahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose y’igihugu, abayobozi bashinzwe umurimo ndetse n’abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, intara n’umujyi wa Kigali, bose hamwe bagera kuri 517 bateraniye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri abera mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, mu gutangiza ayo mahugurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gutandukanya imikorere yabo n’iyahoze iranga ba Burugumesitiri bari barimitse gutonesha na ruswa.

Minisitiri Musoni agira ati “Uruhare rw’abayobozi ni ngombwa ko rugaragara cyane, kuko dushaka kugera ku yindi ntera y’iterambere ry’igihugu cyacu. Ba Burugumesitiri rero barangwaga no gutonesha, ruswa n’ibindi bintu byose bidafasha iterambere nk’uko tubyifuza uyu munsi. Icyo twifuzaho abayobozi bashya ni uko bakwiye kurangwa no gukunda abaturage, gukorera hamwe, gukorera mu mucyo, kugerageza guhimba no guhanga udushya, bifasha abaturage mu iterambere ryihuse.”

Akomeza atangaza ko na bo ubwabo bakwiye kugira indangagaciro zibaranga zikaba intangarugero kuko umuyobozi afite ikimutandukanya n’abandi. Agira ati “Umuyobozi agomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo n’abo ayobora babone icyo bamwigiraho. Ntidushaka kongera kumva umuturage wafatiwe itungo bavuga ko yabuze Mituweli, ntidushaka abayobozi bahutaza abaturage, abadaha abaturage serivisi ku gihe, ntidushaka abayobora tukabona iterambere ritihuta uko bikwiye.”

Ariko kandi yongera kugira ati “Twari tumaze gutera intambwe igaragara mu miyoborere, ntitwifuza ko nyuma yo kuva hano tuzongera kubona abayobozi b’inzego z’ibanze bakirangwa n’igitugu ku baturage no ku bo bayobora. Ntidushaka ko mumera nka ba Burugumesitiri ba kera nta n’ibyo dushaka kongera kumva. Ntidushaka kongera kubona umurongo w’itumanaho utameze neza. Ntidushaka ko murangwa n’indangagaciro zitaranga abayobozi, ariko hari bamwe bagiye barangwa n’imyitwarire mibi, ruswa, gucunga nabi umutungo n’ibindi. Ibyo ntitubishaka.”

Minisitiri James Musoni asaba abo bayobozi kurangwa n’icyizere hagati yabo, hagati yabo n’abaturage bayobora ndetse n’ababayobora. Abasaba ko nyuma y’amasomo bakwiye kwicara bagaterekeza icyateza u Rwanda imbere no kunoza imikorere yabo, ko bava mu magambo ibikorwa bikivugira. Ko icyo bifuza ari uko ayo mahugurwa azasozwa hari icyo bahindutseho ku myitwarire, uko bafata abaturage, uko babayobora n’uko babafasha mu iterambere.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, Gen Patrick Nyamvumba witabiriye umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa, yasabye abayitabiriye kurangwa n’indangagaciro n’imyitwarire myiza. Icyo yagarutseho na we ni ukugirana icyizere hagati yabo ubwabo ndetse n’abo bayobora, bakakigirira n’abayobora. Agira ati “Iyo habuze icyizere mu bantu bigira ingaruka mbi cyane. Habuze icyizere ibyo duteganya ntibyagerwa. Mugomba kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kanyu ka buri munsi.”

Semitari Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, akaba ari na we uhagarariye abo bari mu mahugurwa, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko amasomo bahabwa ashingiye ku miyoborere, ku ndangagaciro no ku myitwarire myiza. Agira ati “Ubumenyi duhabwa ni ubutwereka uburyo turushaho kwegera abaturage, tukabagirira icyizere, tugakorana na bo mu guteza imbere igihugu.”

Uretse Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni n’Umugaba Mukuru w;ingabo z’igihugu, Gen Patrick Nyamvumba, uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Madamu Odette Uwamariya n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ambroise Ruboneza.

Aya mahugurwa aratangwa n’impuguke zavuye mu gihugu cya Singapore ziyobowe na Shahrill Aj, impuguke mu miyoborere myiza. Icyo gihugu kikaba cyarashoboye kwiteza imbere mu gihe gito kikava mu bukene cyinjira mu murongo w’ibihugu byateye imbere biturutse ku benegihugu ubwabo, kuko nta mutungo kamere uhambaye kigira.

Minisitiri James Musoni aganira n'itangazamakuru
Morali ni yose ku bari mu masomo
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages