Umuririmbyi w’umunyarwanda Benjamin Rutabana uzwi ku izina rya Ben Rutabana, yeruye ko yinjiye muri Politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda aho yanatorewe kuba umwe mu bayobozi b’ishyaka RNC rirwanya Leta.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rya RNC ryerekana ko mu matora yabaye kuwa 25 Gicurasi 2014, Ben Rutabana yatorewe kuba Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburezi n’umuco.
Kimwe n’abandi batowe ku myanya itandukanye, Ben Rutabana afite manda y’imyaka ibiri kuri uyu mwanya.
Rutabana aba mu Bufaransa, ari naho yari asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika, akaba aheruka no gusohora album nshya yise Amnesia.
Benjamin Rutabana yavutse mu 1970, yigeze kuba mu Ngabo za RDF nyuma aza guhunga, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo izo mu njyana ya Reggae harimo ‘Imbaraga z’urukundo’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO