Bernard Cazeneuve wanagize uruhare muri raporo Quilès yo mu 1998 yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa kuri Politike y’u Bufaransa mu Rwanda, ahamya ko raporo Duclert irimo byinshi bidasobanutse kandi ko bisaba abanyamateka kuziba ibyuho birimo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Raporo ya Komisiyo Duclert ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashyikirijwe abakuru b’ibihugu byombi mu mpera za Werurwe uyu mwaka.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Le Monde, Bernard Cazeneuve yavuze ko iyi raporo ari umusaruro w’akazi kakozwe igihe kirekire aho abashakashatsi bishyize hamwe basesengura ibijyanye n’uruhare urwo ari rwo rwose u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyakora ngo raporo ubwayo si ukuri ahubwo ni umusanzu mu gushyira ukuri ahabona ku bijyanye na Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda ikorewe Abanyarwanda nk’uko yabigaragaje muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yakozwe mu 1998.
Ati “Isano iri hagati y’aka kazi n’ubundi ni ibyo nanditse muri raporo y’abadepite, ku rundi ruhande, sinumva itandukaniro riri hagati y’ibiri muri raporo n’imyanzuro yayo.”
Icyo ashingiraho ngo ni uko hari inyandiko Komisiyo Duclert ititayeho gukoresha ahubwo igakoresha izo mu Bufaransa gusa.
Ati “Mbere ya byose byari kuba byiza iyo komisiyo Duclert ibasha kubona inyandiko ziri mu bubiko bwacu. Inteko Ishinga Amategeko yanenze ko abatangabuhamya bumviswe mu ibanga. Ibi ni ibintu bidashobora kwemerwa. Hanyuma Komisiyo Duclert yifashishije inyandiko zo mu bubiko bw’u Bufaransa. Misiyo yahawe[Duclert] ntiyamwemereraga guha agaciro imirimo yakozwe n’abashakashatsi muri za kaminuza. Uyu ni umusanzu ku kugaragaza ukuri ariko ntabwo raporo ubwayo ari ukuri kuko hakenewe iperereza rigomba gukorerwa no mu bindi bihugu.”
Ibi bihugu avuga birimo Uganda, u Rwanda, u Bwongereza, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakiyongeraho Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’ibindi.
Kuba raporo Duclert ivuga ku kubogama kw’abategetsi b’u Bufaransa, ngo Bernard Cazeneuve ntiyumva igisobanuro cyabyo.
Ati “Tugomba kwirinda ukubogama ku mateka, mbega twirinda gukora isesengura ku byabaye bisa n’aho tuzi ibizavamo. Icyo ntemera ni uko aka kazi kakozwe kagaragaza ukuri kutagirwaho impaka. Kugira ngo ukuri kumenyekane bisaba ubusesenguzi bw’igihe kirekire kandi hakarebwa ku bubiko bw’inyandiko zose zaba iza leta cyangwa ibigo byaba byaragize uruhare runaka.”
Bernard Guy Georges Cazeneuve ni umunyapolitike n’umunyamategeko w’Umufaransa wabaye mu nshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu Ukuboza 2016 kugeza muri Gicurasi 2017.
Yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa kuva mu 1997 kugeza mu 2002 yongera gusubiramo mu 2007 avamo mu 2012.Yabaye kandi Meya wa Cherbourg-Octeville kuva mu 2001 kugeza mu 2012.
Perezida Fançois Hollande niwe washyize Cazeneuve ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho Manuel Valls yeguye agamije gushyira imbaraga muri kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017. Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa Emmanuel Macron, Cazeneuve yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe asubira kwikorera ku giti cye, ubu ni umwavoka i Paris.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!