Umwaka wa 1994 ni umwaka utazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda ndetse n’abatuye Isi muri rusange. Ni umwaka Miliyoni y’Abatutsi bishwe bazira uko baremwe. Kuva Jenoside yarangira, hakurikiyeho gutanga ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tutagiye kure ku wa 13 Kamena 2013 ni bwo Urukiko rwo mu gihugu cya Suwedi rwahamije icyaha cya Jenoside Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Suwedi, Stanislas Mbanenande w’imyaka 54, rumukatira igihano cya burundu.
Imanza ziheruka
Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR)
Uru rukiko ruterwa inkunga na Loni rwaburanishije imanza nyinshi runakatira bamwe muri bo, tudasize n’abo rwagize abere, mu gihe nyamara u Rwanda rwo rwagaraje ko rutanyuzwe n’imwe mu myanzuro urwo rukiko rwafashe. Tutarutinzeho reka turebe ubutabera igihugu ku kindi:
Rwanda
Kuva hatangira gucibwa imanza z’abakoze Jenoside uhereye mu mwaka wa 1996, u Rwanda rwigeze gutanga igihano cy’urupfu kuri bamwe mu bahamwe no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Hari abahawe ibihano bagera kuri 22 ahagana mu mwaka wa 1998. Bigaragaye ko igihano cy’urupfu atari cyo gisubizo, u Rwanda rwiyemeje kigikuraho, bituma urukiko rwa ICTR rwemera kujya rwohereza bamwe mu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside kuburanira mu Rwanda. U Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2007.
Mu mwaka wa 2012, ubwo Inkiko Gacaca zasozaga imirimo yazo yari yaratangiye mu mwaka wa 2001, byagaragaye ko hari byinshi zasize zikemuye mu muryango nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nkiko zaciye imanza z’abagera hafi kuri Miliyoni ebyiri, abagera kuri 65% bahamwa n’icyaha cya Jenoside nk’uko imibare ibigaragaza.
U Bubiligi
Mu mwaka wa 2001, Abanyarwanda bane barimo Abihaye Imana babiri Gertrude Mukangango na Maria Kizito baburanishijwe n’urukiko rwo mu Bubiligi rwari rufite itegeko ryo mu 1993, ryemera ko umunyamahanga cyangwa se umwenegihugu wakoreye ibyaha ahandi yaburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi.
Mu 2005, Urukiko rw’i Bruxelles rwakatiye abacuruzi babiri b’Abanyarwanda, Alphonse Higaniro na Vincent Ntezimana, igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 12 bazira ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 2007, uwahoze ari umukomanda mu gisirikare cy’u Rwanda Bernard Ntuyahaga na we yarakatiwe.
Mu 2009 urukiko rw’i Bruxelles rwakatiye Umunyarwanda Ephrem Nkezabera, gufungwa imyaka 30 azira ibyaha by’intambara harimo kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside.
U Buholandi
Muri Werurwe 2013, Urukiko rwo mu Buholandi rwakatiye Umunyarwanda Yvonne Basebya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari ubwa mbere urubanza rumeze rutyo rwari ruburanishijwe mu gihugu cy’u Buholandi. Nyuma ariko Abashinjacyaha bo mu Buholandi bemeza ko igihano yahawe ari gito, basabonura ko hakurikijwe uburemere bw’ibyaha ashinjwa, yari akwiriye guhabwa igihano gikarishye. Yvonne Basebya w’imyaka 66 y’amavuko yakatiwe igihano cy’imyaka 6 n’amezi 8 mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe.
Mu mwaka wa 2011, Urukiko rwo mu Buholandi rwahaye igifungo cya burundu Umunyarwanda Joseph Mpambara, kubera ibyaha yakoze mu mwaka wa 1994.
Finilandi
Muri Kamena 2010, Urukiko rwo muri Finilandi rwahaye igifungo cya burundu Umunyarwanda akaba n’umupasiteri Francois Bazaramba w’imyaka 59 y’amavuko, kubera icyaha cya Jenoside. Bazaramba yageze muri Finilandi mu mwaka wa 2003 asaba ubuhungiro. Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2007.
Norvege
Muri Gashyantare 2013, Urukiko rwa Oslo rwahaye igihano cyo gufungwa imyaka 21 Umunyarwanda Sadi Bugingo, kubera uruhare yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatusi bagera ku 1000 mu cyahoze ari Perefagitura ya Kibungo.
Canada
Mu 2009, uwahoze ari umuyobozi w’Interahamwe, Desire Munyaneza, yahamwe n’ibyaha by’intambara, Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Ni ubwa mbere Canada yari iciye urubanza rw’ibyaha by’intambara; yahawe igifungo cya burundu.
Ni ubwo izi manza zigenda zicibwa u Rwanda rukomeza gusaba n’ibindi bihugu, gufatanya bigata muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Inkuru ya globalpost yashyizwe mu kinyarwanda na Ange de la Victoire Dusabemungu.



















TANGA IGITEKEREZO