Imbere ya Ambasade ya Tanzania i Bruxelles mu Bubiligi, uyu munsi tariki ya 15 Kamena 2013 hakoraniye Abanyarwanda bagere kuri 80, biganjemo abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bari bazinduwe no gutanga ubutumwa bwo gushyigikira icyifuzo cya Perezida Kikwete wa Tanzaniya aherutse gutangaza ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe wa FDLR.
N’ubwo mu butumire bagaragazaga ko iki gikorwa kizitabitrwa n’abanyarwanda , Abagande, Abanyekongo n’Abarundi byagaragaye ko cyitabiriwe n’Abanyarwanda bagera kuri 80.
Icyagaragaye ni uko Abanyekongo bagera kuri 20, bo bari bazanwe no kwamagana icyo gikorwa nk’uko byumvikanye mu kiganiro IGIHE twagiranye n’umwe muri bo witwa Henri Muke, uri mu badashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Kabila, aho yavuze ko bo badashobora kwemera ibyo Perezida Kitekwe avuga, kuko ingabo zishinzwe kurinda Perezida Kabila ari Abatanzaniya kandi abo Bakongomani batemera ubutegetsi bwa Perezida Kabila.
Ikindi batishimiye nk’uko bakomeje babidutangariza ni uko batishimiye ko ingabo za Tanzaniya ziri mu mutwe w’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo. Bakomeza bemeza ko zijyanwa no gusahura no kurinda inyungu n’umutungo wa Perezida Kabila.
Ku ruhande rw’Abanyarwanda bitabiriye icyo gikorwa , IGIHE twagiranye ikiganiro na Alexis Rudasingwa wo mu ishyaka RNC. Yagize ati «turi hano mu rwego rwo gushyigikira icyifuzo cya Perezida Kitekwe wa Tanzania, cy’uko Leta y’u Rwanda yashyikirana FDLR.» Ubutumwa bwabo bukaba bwashyikirijwe Ambasaderi wa Tanzania.
Ikindi cyagaragaye ni uko Polisi yakumiriye Abanyekongo bari baje muri icyo gikorwa kuko nk’uko uwari ukuriye Abapolisi bari bahagarariye icyo gikorwa yabidutangarije, yanze ko habamo amahane hagati y’impande zombi (Abakongomani n’Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta y’u rwanda).
Ariko ibyo ntibyabujije ko mbere gato y’uko igikorwa kirangira ako gatsiko k’abo Banyekongo barakaye bagatangira gushyamirana n’Abanyarwanda, bikaba ngombwa ko Polisi ita muri yombi abanyekongo bagera ku icyenda by’amasaha make, nk’uko biteganywa n’amategeko yo mu Bubiligi ku mpamvu z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO