00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Imibereho myiza y’abaturage, intego shingiro ya PSD

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 September 2013 saa 07:39
Yasuwe :

Mu gukomeza gusaba amajwi abanyarwanda kugira ngo ishyaka riharanira Demokarasi n”imibereho Myiza y’abaturage (PSD) rishobore kugira abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, rivuga ko Demokarasi, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage, abayoboke ba PSD bagomba kubigendana.
Ishyaka PSD kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2013, abakandida baryo bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, biyeretse abayoboke babo mu murenge wa Juru, Akarere ka (…)

Mu gukomeza gusaba amajwi abanyarwanda kugira ngo ishyaka riharanira Demokarasi n”imibereho Myiza y’abaturage (PSD) rishobore kugira abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, rivuga ko Demokarasi, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage, abayoboke ba PSD bagomba kubigendana.

Ishyaka PSD kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2013, abakandida baryo bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, biyeretse abayoboke babo mu murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera.

Senateri Uyisenga Charles ukomoka mu ishyaka PSD, avuga ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije muri Demokarasi, asaba abayoboke ba PSD bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’iryo shyaka, ko kuba ishyaka riharanira Demokarasi, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera, abo bayoboke bagomba kubigendana, birinda guhohotera abo badahuje imitwe ya Politiki.

Abasaba kwitonda bagaha uburenganzira buri wese, akajya mu mutwe wa Politiki yihiyemo, kuko ntawagira Demokarasi atubahiriza ubutabera.

Mukakanyamugenge Jacqueline, Visi Perezida wa kabiri w’ishyaka PSD akaba ari no ku rutonde rw’abakandida b’iryo shyaka, yagaragarije abayoboke bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko gutora PSD ari ugutora Demokarasi, imibereho myiza, ubutabera n’iterambere kandi ibyo byose bigomba kugera ku banyarwanda bose.

Igikora cyo kwiyamamaza kw’abakandida depite ba PSD mu murenge wa Juru, cyitabiriwe n’abakandida batandatu barimo Mukakanyamugenge Jacqueline, Nyirahirwa Veneranda, Hindura Jean Pierre, Uwubutatu Marie Therese, Umugwaneza Marie Jeanne na Rwandamuriye Elias. Muri abo, babiri bakomoka mu karere ka Bugesera.

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa, bifuza ko abadepite bazatorwa bakwiye kujya babegera kenshi kugira ngo babagezeho ibibazo byabo, kandi abanyabugesera, cyane cyane abo mu murenge wa Juru, bakaba bifuza ko bakwiye kubavuganira, umuhanda ubahuza n’Umujyi wa Kigali unyuze mu cyahoze ari Bicumbi ugakorwa kuko kugera mu mujyi wa Kigali bibagora.

Mukakanyamugenge Jacqueline Visi Perezida wa Kabiri wa PSD
Senateri Charles Uyisenga
Bamwe mu bayobozi ba PSD n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu murenge wa Juru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages