Urubyiruko rusaga 100 ubwo rwasozaga umwiherero w’imisi itatu waberaga mu karere ka Burera, wateguwe na Partiners in Health (Inshuti mu buzima) mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko ruri mu biruhuko gahunda zitandukanye, bo batangazako hari byinshi bungutse ku mateka y’u Rwanda.
Ku wa kane tariki 28 Ugushyingo 2013, urubyiruko rufite hagati y’imyaka 12 na 18 bo mu karere ka Burera, mu gihe cy’iminsi itatu bigishijwe gahunda zitandukanye harimo kwirinda igituma bata amashuri, kubaka no gukunda igihugu ndetse banaganirijwe kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, aho bamwe muri abo bana bavuga ko iyi gahunda izatuma barushaho kumenya amateka yaranze igihugu cyacu yaba amabi cyangwa ameza, bityo na bo barusheho kwimakaza umuco wo kuba umunyarwanda kuruta kwiyumvamo ubwoko.
Umwe muri uru rubyiruko uturuka mu murenge wa Butaro waganiriye na IGIHE yagize ati “Iyi gahunda ni nziza cyane kuko nkatwe nk’urubyiruko tutabashije kumenya amateka yaranze igihugu cyacu izatuma tubasha kuyamenya, natwe turusheho kugaragaza umusanzu wacu mu kubaka igihugu, kuko aritwe Rwanda rw’ejo hazaza.”
Makuza Salmon umukozi w’umuryango Partiners in Health wagize uruhare mu gutegura umwiherero w’urubyiruko, yavuze ko wateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko, hatibagiwe n’urubyiruko ruturuka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, kugira ngo barusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo ndetse no kurushaho gusobanurirwa uruhare rwabo mu iterambere.
Sembagare Samuel, Umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye urubyiruko kurangwa n’urukundo aho bari hose birinda amacakubiri, kuko ari byo bizatuma bagira icyerekezo gihamye. Yabibukije kandi ko bagomba kwirinda ingeso mbi zirimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, aboneraho akanya ko kubakangurira kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Uyu muyobozi kandi yabakanguriye gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ndetse no kurushaho kugira umwete mu masomo bahabwa ku ishuri, bityo bakazigirira akamaro bo ubwabo bataretse n’igihugu cyababyaye.



















TANGA IGITEKEREZO