00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mwaka hazahangwa imirimo ibihumbi ijana igenewe urubyiruko –Kandida Depite Ndayishimiye Eric

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 September 2013 saa 11:47
Yasuwe :

Umukandida depite wiyamamaza ku mwanya wo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Ndayishimiye Eric, avuga ko mu bikorwa ashyize imbere, icy’ingenzi ari uguhangana n’ubushomeri bwugarije urubyiruko, ku buryo nibura buri mwaka hahangwa imirimo igera ku 100,000 itari iy’ubuhinzi n’ubworozi, igenewe urubyiruko.
Aganira na IGIHE, Kandida Depite Ndayishimiye Eric, yadutangarije ko gahunda ze zibanda cyane ku bukungu, ikoranabuhanga, imiyoborere myiza, ubuzima (…)

Umukandida depite wiyamamaza ku mwanya wo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Ndayishimiye Eric, avuga ko mu bikorwa ashyize imbere, icy’ingenzi ari uguhangana n’ubushomeri bwugarije urubyiruko, ku buryo nibura buri mwaka hahangwa imirimo igera ku 100,000 itari iy’ubuhinzi n’ubworozi, igenewe urubyiruko.

Aganira na IGIHE, Kandida Depite Ndayishimiye Eric, yadutangarije ko gahunda ze zibanda cyane ku bukungu, ikoranabuhanga, imiyoborere myiza, ubuzima n’uburezi.

Ifatiro rya gahunda ze zose rishingiye ku guteza imbere urubyiruko hahangwa imirimo myinshi kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ubushomeri, nibura buri mwaka hahangwa imirimo ibihumbi ijana igenewe gukura urubyiruko mu bukene, ari kandi iyo mirimo ikaba atari iy’ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga kandi ko hashyirwaho uburyo bushya bwo buhoraho bwerekana uko imirimo mishya ihangwa n’abikorera igenda yiyongera mu gihugu, hagamijwe ko umubare w’abadafite imirimo wazajya nibura hasi ya 5% mbere y’umwaka wa 2018.

Ikindi ni uko azaharanira ko hatezwa imbere imirimo n’ibikorwa bya rusange bitanga akazi ku bantu benshi (HIMO), ibyo bikorwa bikita cyane cyane ku rubyiruko. Ibyo bikajyana no gukurikirana ko amashuri makuru n’ay’imyuga, byigisha ibijyanye no kwihangira umurimo bihuza n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ku bijyanye n’ishoramari, Ndayishimiye Eric, avuga ko azaharanira ko urubyiruko rwashyirwa muri gahunda y’ishoramari riciriritse, hatoranywa nibura umwe muri buri kagari utarashoboye gukomeza amashuri, kandi ufite ubushake n’ubushobozi bwo kwihangira umurimo. Ibyo bigahuzwa no kongerera ubushobozi Koperative yo kubitsa no kuguriza y’urubyiruko (COOJAD), hagamijwe kuvugurura imikorere yayo, kugira ngo ibashe kuzamura ishoramari n’iterambere mu rubyiruko, cyane cyane urwo mu cyaro.

Yifuza ko COOJAD yahinduka ikigo cy’iterambere ry’urubyiruko, hagamijwe kugabanya ubushomeri burwugarije kandi urubyiruko rugahabwa inguzanyo zishyurwa ku nyungu yo hasi. Kugira ngo kandi urubyiruko rushobore kuva mu bukene, Ndayishimiye asanga hashyirwaho ikigega gitanga ingwate ku mishinga y’urubyiruko.

Ku kibazo cy’imitungo y’abana b’imfubyi za Jenoside kugeza n’ubu bamwe bataragiraho uburenganzira, Ndayishimiye avuga ko icyo kibazo kizakemuka burundu. Akanavuga ko FARG yakongererwa ubushobozi kugira ngo irusheho gusohoza neza inshingano zayo.

Ku birebana n’imikino n’imyidagaduro, Ndayishimiye Eric, avuga ko hazubakwa Sitade y’imikino ku rwego rw’Igihugu izagira nibura ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000; kurangiza umushinga wo kubaka Village Olympique i Nyanza, kandi hagashyirwaho n’izindi sitade z’imikino hirya no hino mu gihugu. Ibyo byose bigamije kongera ingufu mu mikino inyuranye, u Rwanda rukaboneka mu myanya itanu ya mbere ku rwego rwa Afurika.

Ndayishimiye avuga ko hazashyikirwa imishinga yatangiwe ku rwego rw’ikoranabuhanga, itangazamakuru, itumanaho n’isakazabumenyi, igatangira kubyazwa umusaruro, kandi mudasobwa kuri buri mwana ikagezwa ku bana bose, cyane cyane abo mu mashuri yo mu byaro.

Ndayishimiye Eric ni umusore ukiri muto, wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali. Afite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bwa mudasobwa n’itumanaho, akaba inzobere mu bushakashatsi mu byo yize, intego ye ni ubwisungane, umurimo n’iterambere.

Yagize uruhare mu bikorwa byinshi by’indashyikirwa, birimo igihembo cya 10,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda, cyahawe Lycee de Kigali kubera gahunda y’isuku no kubungabunga ibidukikije; igihembo cya 2012 RINA Humanitarian Awards cyahawe Isaro Foundation kubera guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko; na Gahunda ya e Teacher Training Rwanda mu bigo nderabarezi mu kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kandida Depite Ndayishimiye Eric arasaba urubyiruko kumugaragariza icyizere mu matora y’abadepite, icyiciro cy’urubyiruko, kugira ngo ashyire mu bikorwa gahunda n’ingamba ze.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages