Mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora, by’umwihariko ay’Abadepite ateganijwe kuwa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2013, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye amahagurwa ku bahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Sosiyete sivile, abanyamadini n’amatorero ku rwego rw’uturere.
Amasomo atangwa kuri izo nzego yibanda ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora kugira ngo basobanukirwe neza inshingano zabo mbere, igihe cy’amatora na nyuma yayo.
Nk’uko bigaragara mu mabwiriza yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uruhare rw’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse na sosiyete sivile ni inking itajegajega ifasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.
Abo bose bahagarariye izo nzego basabwa kugira uruhare rugaragara mu matora ateganywa, byaba ugutora cyangwa gutorwa. Basaba kandi gusobanurira neza abo bahagarariye ibirebana n’amatora, akamaro n’uruhare rw’amatora muri Demokarasi, mu miyoborere myiza no mu iterambere ry’igihugu.
Ikindi bagomba kumenya ni inshingano n’uruhare mu miyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu; gukangurira abo bahagarariye ibikorwa by’amatora no kubasaba no kubasaba kubigiramo uruhare rusesuye, byaba mu kwiyamamaza, gutora no kwitabira ibikorwa byose bitegurwa.
Basabwa gukomeza kwigisha abo bahagarariye kwifata no kwitwara neza mu matora, kubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga. Bagahagurukira kurwanya no gukumira ibyahungabanya imigendekere myiza y’amatora cyane cyane ibihuha n’andi magambo yo kutihesha agaciro kandi abahagarariye abandi bakitabira amatora, batanga urugero.
Inshingano n’uburenganzira bya buri mwenegihugu mu matora
Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, gutora no gutorwa ni ibya buri wese wujuje ibiteganywa n’itegeko rigenga amatora. Gutora abayobozi beza ni inyungu z’igihugu, kandi buri wese asabwa kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko agenga imiyoborere y’abaturage n’amatora.
Buri mwenegihugu afite uburenganzira bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga amatora, binyuze mu gukurikirana ibikorwa byose bireba amatora, gukurikiranira hafi imikorere y’inzego zatowe no gutanga ibitekerezo byubaka. Amahame y’imiyoborere myiza na Demokarasi hubahirizwa amategeko y’igihugu kigenderaho.
Buri wese kandi asabwa mu mikorere ye ya buri munsi, kuba intangarugero mu kubahiriza
Uruhare rw’abaturage mu miyoborere yabo ni yo nkingi itajegajega ibafasha kugera ku iterambere rirambye. Amatora ni ipfundo rihuza abayobozi n’abayoborwa, ni yo mpamvu buri wese agomba kugira umuco wo kuyagiramo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO