00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’uwahoze ari Komanda w’Interahamwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 May 2014 saa 07:42
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire i Quebec muri Canada rwatesheje agaciro ubujurire bwa Désiré Munyaneza ukurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari akuriye interahamwe z’icyahoze ari Butare.
Munyaneza yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma aza kujuririra icyo gihano bikaba byari biteganyijwe ko urukiko rumufatira umwanzuro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2014 nk’uko amakuru dukesha ici.radio-canada.ca abigaragaza.
Bimwe mu byo yagendeyeho ajurira ngo ni uko urukiko (…)

Urukiko rw’Ubujurire i Quebec muri Canada rwatesheje agaciro ubujurire bwa Désiré Munyaneza ukurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari akuriye interahamwe z’icyahoze ari Butare.

Munyaneza yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma aza kujuririra icyo gihano bikaba byari biteganyijwe ko urukiko rumufatira umwanzuro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2014 nk’uko amakuru dukesha ici.radio-canada.ca abigaragaza.

Bimwe mu byo yagendeyeho ajurira ngo ni uko urukiko rukuru rutagendeye ku mategeko mu kumukatira ndetse n’abamushinjaga yemeza ko bavugaga ibinyoma n’ubuhamya bwabo butagira aho bushingiye.

Urukiko rwisumbuye rwari rwamuhamije icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, ibyaha byo gufata ku ngufu n’ubwicanyi byakorewe i Butare aho avuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ur’ubujurire bwavuze ko budashobora guhindura umwanzuro w’ibyo Munyaneza yakatiwe mu 2009 ariko bushimangira ko budashobora kohereza dosiye ye mu Rwanda.

Mu rubanza rwe rwabaye mu 2007, ubutabera bwa Canada bwumvise ubuhamya bw’abantu bagera kuri 60 baturutse muri Canada, u Rwanda, Tanzania n’u Bufaransa.

Ku wa 29 Ukwakira 2009, umucamanza André Denis w’urukiko rw’ikirenga rwa Québec yamukatiye igifungo cya burundu ariko aza kukicurira.

Umucamanza André Denis, yaukatiye gufungwa burundu nta guteganya kumurekura mbere y’imyaka 25 ari muri gereza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akurikiranweho.

Munyaneza bivugwa ko ari umunyarwanda wa mbere wafashwe n’ubutabera bwa Canada akurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyoko muntu, ndetse akaba ari umwe mu bari basabwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages