00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNDP yashyize ahagaragara uko amatora yagenze, isaba ibyanozwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 September 2013 saa 05:19
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yashimye uburyo amatora yagenze mu itangazo yashyize ahagaragara, nyamara isaba ko hari ibikwiye kwitabwaho ubutaha.
Ibikwiye kwitabwaho yasabye birimo kubahiriza igihe na gahunda amashyaka n’abakandida bigenga baba batanze. Kwemerera abafite amakarita y’itora batari aho bibarurije gutora, kuko haba hari imigereka bandikwaho. Guhugura bihagije abahagarariye amatora bo mu nzego zose, bagasobanukirwa birambuye inshingano zabo, amategeko (…)

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yashimye uburyo amatora yagenze mu itangazo yashyize ahagaragara, nyamara isaba ko hari ibikwiye kwitabwaho ubutaha.

Ibikwiye kwitabwaho yasabye birimo kubahiriza igihe na gahunda amashyaka n’abakandida bigenga baba batanze. Kwemerera abafite amakarita y’itora batari aho bibarurije gutora, kuko haba hari imigereka bandikwaho. Guhugura bihagije abahagarariye amatora bo mu nzego zose, bagasobanukirwa birambuye inshingano zabo, amategeko n’amabwiriza bigenga amatora.

Komisiyo imaze kugenzura igikorwa cy’amatora, isanga uburenganzira bw’abatorwa n’abatora bwarubahirijwe. Kubera ibyo komisiyo iremeza ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure bihagije, bikaba bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza amahame ya Demokarasi.

Ishingiye ku nshingano ihabwa n’itegeko nomero 19/2013 ryo ku wa 25 Werurwe 2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, mu ngingo ya 6, agace ka 5, yo kugenzura ko uburenganzira bwa muntu mu matora bwubahirizwa no kugeza raporo ku nzego, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakurikiranye amatora y’abadepite kuva ku gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida kugeza ku matora nyir’izina. Muri icyo gikorwa, komisiyo ikaba yarohereje abagenzuzi 45 mu turere twose tw’igihugu.

Ni muri urwo rwego, komisiyo yakurikiranye icyo gikorwa mu byiciro bitatu mu gihe cyo kwiyamamaza, icy’imyiteguro y’amatora n’icy’itora nyir’izina, hagamijwe kureba uko uburenganzira bw’abiyamamaza, ubw’abatora, ubw’abatorwa n’ubw’indorerezi bwubahirizwa.

Ku bijyanye n’igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida depite cyabaye kuva ku wa 26 Kanama kugeza ku wa 14 Nzeri 2013, komisiyo ishingiye kuri raporo y’abagenzuzi bayo yohereje gukurikirana igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’imitwe ya Politiki, abigenga n’abo mu byiciro byihariye, isanga icyo gikorwa cyarateguwe neza, kikaba kandi cyarabaye mu mutekano, mu mucyo no mu bwisanzure. Komisiyo yasanze kandi uburenganzira bwo gukoresha itangazamakuru rya Leta bwarubahirijwe ku bakandida bose mu buryo bungana.

Mu kugenzura imyiteguro y’amatora, ku wa 15 Nzeri 2013, komisiyo yasuye ibiro by’itora binyuranye mu turere twose tw’igihugu, isanga muri rusange ibikoresho by’itora byarahagereye igihe, ubwihugiko buteguye neza kandi abashinzwe umutekano bahari. Komisiyo yasanze igikorwa cyo guhitamo ahubakwa ibiro by’itora cyaritaye ku kurinda abaturage gukora urugendo rurerure, kandi ibiro by’itora byari bihagije, bikaba byararinze imirongo miremire y’abatora.

Mu matora nyir’izina, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2013, komisiyo yakurikiranye itora ry’abadepite bari mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga n’amatora y’abari mu byiciro byihariye bigizwe n’abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages