Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa kane yateye utwatsi ubusabe bwa Loni bwo kuba yasimbuje abajenerali babiri bayoboye ingabo zizagaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bitarenze ku ya 13 Gashyantare.
Umuvigizi wa Leta ya Kinshasa yabwiye abanyamakuru ko Congo idateze gusimbuza abo basirikare bashinjwa na Loni ubugizi bwa nabi, kuko amategeko agenga iyirukanwa ry’abasirikare icyo gihugu kigenderaho atabyemera.
Ati” Twirukana cyangwa tugasimbuza umusirikare mukuru iyo yafunzwe mu nkiko zacu za gisirikare. Kandi icyo kintu ntikigeze kibaho.”
Ingabo za Loni ziri muri Congo, MONUSCO zamaze igihe zifatanyije n’iza Congo, FARDC kwitegura kugaba ibitero kuri FDLR.
Ariko ku buryo butunguranye, ingabo za Congo zatangaje ko zizagaba ibitero kuri uwo mutwe zonyine.
Igisirikare cya Congo cyatangaje ko Gen. Bruno Mandevu na Sikabwe Fall ari bo bazayobora ibitero n’ubwo bari ku rutonde rwa Loni rw’abahonyora uburenganzira bwa muntu.
Loni yatangaje ko izo ngabo ziyobowe n’abo bajenerali zishobora guhohotera abaturage mu gihe zirwana na FDLR. Yahise iha Leta ya Congo itariki ntarengwa yo ku wa 13 Gashyantare ngo ibe yasimbuje abo bajenerali, bitaba ibyo ikavanaho ubufasha bwose yari yageneye Congo muri ibyo bitero.
Umuvugizi wa Leta ya congo Lambert Mende ibyo yabiteye utwatsi avuga ko ”abo bajenerali babiri bahoze bakorana na Loni bityo barakomeza gukorana nayo bayobora ibitero kuri FDLR.”
Ati” Ni icyemezo ndakuka kandi Congo nta n’umwe uyifatira imyanzuro cyangwa ngo ayigenzure.”
FDLR yari yarahawe n’Inama y’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGR n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Epfo, SADC umwitangirizwa w’amezi atandatu yo gushyira intwaro hasi. Ayo mezi yarangiye ku ya 2 Mutarama 2015 uwo mutwe utigeze ukora ibyo wasabwe.
Loni ivuga ko mu myaka irindwi ishize, abagize FDLR bari 7500 ariko bakaba basigaye ari 1400. Mu gihe cy’umwitangirizwa wo gushyira intwaro hasi FDLR yari yahawe, MONUSCO yavuze ko abarwanyi 357 gusa ari bo bashyize intwaro hasi.
Umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu myaka 20 umaze mu mashyamba ya Congo, wagiye ushinjwa ibyaha by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi.



















TANGA IGITEKEREZO