00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diaspora nyarwanda ya Guangzhou-China yahagurukiye gufasha abajya mu Bushinwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 April 2013 saa 01:43
Yasuwe :

Diaspora nyarwanda ya Guangzhou mu Bushinwa yahagurukiye gufasha Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu, ikanafasha n’abakora imirimo y’ubucuruzi, banashishikariza Abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda.
Nk’uko twabitangarijwe na Perezida wa Diaspora Guangzhou Emmanuel Ndayisenga, Diaspora China igizwe n’abakozi n’abanyeshuri, bashishikariza ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bifuza kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa, n’abakora imirimo y’ubucuruzi kujya babagana igihe bahuye n’imbogamizi. (…)

Diaspora nyarwanda ya Guangzhou mu Bushinwa yahagurukiye gufasha Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu, ikanafasha n’abakora imirimo y’ubucuruzi, banashishikariza Abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe na Perezida wa Diaspora Guangzhou Emmanuel Ndayisenga, Diaspora China igizwe n’abakozi n’abanyeshuri, bashishikariza ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bifuza kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa, n’abakora imirimo y’ubucuruzi kujya babagana igihe bahuye n’imbogamizi.

Ndayisenga agira ati “Mu ntego iyi Diaspora ifite mu rugamba yatangiye, ni ugushishikariza abanyemari b’Abashinwa gushora imari mu Rwanda mu bucuruzi, mu burezi ndetse n’ikoranabuhanga kuko ari ryo fatiro ry’iterambere. Tunashaka amasoko y’ibicuruzwa bikomoka iwacu nk’icyayi n’ikawa n’ibindi bitandukanye.”

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Diaspora nyarwanda ya Guangzhou-China yifatanije n’abanyarwanda bose mu ntego y’uyu mwaka “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira.”

Diaspora ya Guangzhou-China irishimira intambwe igihugu kigezeho kandi inashimira n’Abanyarwanda bose uburyo bakomeje kwitabira gahunda z’iterambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages