Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Agnes Kalibata yagiriye uruzinduko rw’ iminsi itatu mu gihugu cy’u Buholandi, aho yari yatumiwe na mugenzi we wo muri icyo gihugu ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa Sharon Dijksma. Intego y’urwo rugendo yari yo kurebera hamwe uko hanozwa ubufatanye mu iterambere ry’ubuhinzi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw’abikorera kugira ngo rugire urahare mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri Kalibata yasuye Minisitiri w’u Buholandi ushinzwe ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere, Madamu Lilianne Ploumen baganira uko u Rwanda rwagira ubuhinzi bwo hejuru ku buryo rwohereza umusaruro ushimishije ku isoko mpuzamahnga.
Mu biganiro bagiranye, Minisitiri Kalibata yashimye ubufatanye bw’ibihugu byombi, anizeza ko u Rwanda rwiteguye korohereza abashoramari b’abaholandi bifuza kuyishora mu Rwanda.
Minisitiri Ploumen yavuze ko igihugu kizakomeza gushikariza abashoramali kuza mu Rwanda.
Itsinda ryari riyobowe na Kalibata ryanasuye umurima uherereye mu mujyi Leusden hagati mu Buholandi, aho bize uko abahinzi bafatanya bakishyiraho amatsinda yo kwiyobora, banasura ahatunganyirizwa amata n’uko umuhinzi atezwa imbere. Banasuye ahacururizwa indabyo hazwi ku izina rya FloraHolland, berekwa uburyo indabyo zikorerwa kugira ngo zitangirika.
Kalibata avuga ko igihugu cy’u Buholandi ari icyo kwigiraho kuko kiza ku mwanya wa Kabiri ku Isi mu kugira umusaruro w’ubuhinzi no kohereza hanze ibicuruzwa.



















TANGA IGITEKEREZO