Ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro hamwe n’abandi, byabaye ubwo bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yayo ya 76.
Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda byatangaje kuri twitter ko aba bombi baganiriye ku bibazo byerekeye umubano w’ibihugu byombi no ku ntambwe ikenewe guterwa kugira ngo urusheho gusubira mu buryo.
Mu bandi Dr Biruta yagiranye ibiganiro na bo harimo Augusto Santos Silva wa Portugal byagarutse ku bufatanye mu nzego zitandukanye ibihugu byombi bifitemo inyungu ndetse basinyana amasezerano y’imikoranire mu bya politiki.
Hari kandi Netumbo Nandi-Ndaitwah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Namibia na Evarist Bartolo wa Malta, basinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya politiki.
Yaganiriye na none na Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ku ngingo zirimo umubano kugeza ubu uhagaze neza haba ku rwego rw’ibihugu byombi ndeste n’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Abandi barimo Kandia Camara wa Cote d’Ivoire. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu by’ubukungu na ho Nikos Dendias w’u Bugeriki, unitegura kugirira uruzinduko mu Rwanda, ibyabo byari byerekeye ku kunoza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Dr Vincent Biruta yanabonanye na Aïssata Tall Sall, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal baganira ku gushimangira iby’ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu ndetse n’uwa Bolivia







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!