00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusabinema wiyamamarizaga kuba umudepite yitabye Imana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 August 2018 saa 02:52
Yasuwe :

Dusabinema Consolée wiyamamarizaga kuba Umudepite ahagarariye icyiciro cy’abagore, yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Uyu mugore w’imyaka 53 yari ku rutonde rw’abakandida-depite 179 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira kujya muri 30% abagore bagenerwa n’Itegeko Nshinga, ihwanye n’imyanya 24 mu badepite 80.

Dusabinema yayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Kibingo mu Karere ka Rutsiro. Amakuru avuga ko yari afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ariko bwari bumaze igihe bwaroroshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwatunguranye, kuko Dusabinema yamerewe nabi mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018, ajyanwa kwa muganga hafi saa yine z’ijoro ariko bamugezayo yashizemo umwuka.

Yavuze ko uretse kuba babuze umukandida wari uhagarariye abagore, babuze umuyobozi mwiza.

Yagize ati “Nibyo rwose (yitabye Imana) tugiye kumushyingura mu kanya saa munani. Yari asanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ariko muganga twavuganye wamwakiriye nimugoroba yambwiye ko byari bimaze igihe byaroroshye, byatunguranye rwose.”

“Yari umukozi mwiza, kumwe abantu dukora urutonde rw’ibigo nderabuzima, icye cyahoraga ari icya mbere mu buryo bw’imikorere no gutanga serivisi. Tubuze umukozi mwiza.”

Dusabinema yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamaza hamwe n’abandi bakandida-depite b’abagore, aho aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke.

Amatora y’abadepite mu myanya 53 y’abahagarariye imitwe ya politiki n’abakandida bigenga azaba ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu.

Naho ku bakandida b’abagore ari nabo Dusabinema yabarizwagamo, abahagarariye urubyiruko (hazatorwa abadepite babiri) n’abantu bafite ubumuga (hazatorwa umudepite umwe), itora riteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2018.

Dusabinema Consolée wiyamamarizaga kuba umudepite yitabye Imana azize uburwayi
Dusabinema Consolée yitabye Imana itora ribura iminsi 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages