Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene, izatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nyakanga 2013. Serivisi zitangwa n’amabanki ku nguzanyo zizagabanya umuvuduko zigenderaho, kuko ziziyongera kugeza kuri 7% aho kuba 12% nk’uko byagenze umwaka ushize.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena, Minisitiri w’imari n’igendamigambi yagejeje ku ihuriro nyungurabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene, n’imirongo migari izagenderwaho ndetse n’ibiteganijwe gukorwa muri iyi myaka itanu.
Mu byagarutsweho ndetse bifitiwe impungenge n’abanyapolitiki, ni uko bigaragara ko serivisi zitangwa n’amabanki zizagabanuka, zitazakomeza umuvuduko zari zifite. Kuri iyo ngingo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, atangaza ko ibyo bidakwiye gutera impungenge. Agira ati “Serivisi zitangwa n’amabanki ntiziziyongera nk’uko byagenze umwaka ushize, kuko inguzanyo zitangwa zageze kuri 34.8%. uwo muvuduko watumye habaho ikibazo, cyane cyane ko iyo birenze 30% biba bifite umuvuduko ukabije. Uyu mwaka Serivisi zitangwa n’amabanki ku nguzanyo ziziyongeraho 7% aho kuba 12% nk’uko byagenze umwak ushize.
Minisitiri Gatete atangaza ko mu rweo rwo kunoza imikorere, n’ubwo bahuye n’inzego zitandukanye harimo na bamwe mu bo bari kumwe, ubutaha bazajya babanza kubegera kugira ngo bungurane ibitekerezo. Ibyo ngo bikazatuma haba impinduka kurusha uko byagenze ubu. Agira ati “ubwo Gahunda yagiyeho ni ukugira ngo tujye tuganira na bo ku ishyirwa mu bikorwa ryayo. Ibitekerezo baduhaye bifite akamaro kanini, kuko bigaruka ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene.”
Mitari Protais, Perezida wa PL witabiriye inama rusange y’ihuriro nyungurabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, mu kiganiro na IGIHE ko ibiganiro byakozwe ari umwanya wo kugira ngo abantu bagire imyumvire imwe muri gahunda za Leta, basobanukirwe kurushaho ibigiye gukorwa. Agira ati “Twese dusenyera umugozi umwe, twabigizemo uruhare mu nzego zitandukanye kuko twatumiye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi iza gusobanurira abayoboke bacu. N’ubwo imbogamizi zitabura icyangombwa ni ukuzitangaho ibitekerezo, zigashakirwa igisubizo.”
Mukabaranga Agnes Perezida wa PDC akaba n’umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, atangaza ko ibi biganiro kuri Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene bibaye ari ukugira ngo basangire ibitekerezo n’abandi bayoboke batashoboye kugira uruhare mu ishyirwaho ryayo. Agira “N’ubwo abanyarwanda bahagarariwe mu nzego zinyuranye, hari abandi bayoboke bacu bari bakeneye gusobanukirwa na Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene. Ni umwanya kandi wo gutangaho ibitekerezo.”
N’ubwo gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene, yamaze kwemezwa, bamwe mu banyapolitiki baracyayifiteho byinshi bakeneye gusobanukirwaho, kuko hari n’ibyo bakibaza niba byarashyizwemo nka gahunda yo kuringaniza urubyaro, gutura mu midugudu, ingamba zihari kugira ngo urwego rw’abikorera rushobore gufashwa, ingamba zihari mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, niba inguzanyo zitangwa n’amabanki zitazaganyuka, guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO