Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko ba nyakwigendera Muammar Gaddafi na John Garang ari bamwe mu bantu bakomeye cyane ku mugabane wa Afurika. Aba bakiyongera kuri Nelson Mandela, Julius Nyerere, Samora Machel, Kwame Nkurumah n’Umwami w’abami Haile Selassie.
Nk’uko tubikesha The New Vision ikinyamakuru gikorera muri Uganda, Perezida Museveni yagize ati “Aba bagabo bagize uruhare rukomeye cyane mu kubaka umugabane wa Afurika mu nzira imwe cyangwa se mu yindi. Bahanganye n’ubukoloni kandi barotaga Afurika yunze ubumwe. Ibi byatumye mpitamo kujya kwiga i Dar es Salaam. Nize byinshi nkuye kuri Nyerere, wari ufite icyerekezo ku mugabane wakoronijwe. Turishimye cyane kuko ntitwashije nk’Abahinde bo muri Amerika cyangwa abasangwabutaka (Aborigins) bo muri Australia.”
Ibi Perezida Museveni yabitangaje ahereye ku ijambo rya Minisitiri Ephraim Kamuntu ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 ya East African University, ku wa 29 Kamena 2013.
Perezida Museveni asaba ko Abanyafurika bakwiye gufatanya bakarwanya uburyo bushya bw’ubukoloni bushingiye ku nzitizi mu bucuruzi na politiki ku bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika.
Ku banyafurika basanzwe bamenyerewe mu kuba baragize ubwitange bukomeye mu guharanira ubwigenge n’uko Afurika yakunga ubumwe, Nelson Mandela, Julius Nyerere, Samora Machel, Kwame Nkurumah n’Umwami w’abami Haile Selassie, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeyeho Muammar Gaddafi na John Garang.



















TANGA IGITEKEREZO