00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda y’amatora y’Abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 22 July 2013 saa 04:47
Yasuwe :

Ibikorwa bikubiye muri gahunda y’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013 kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2013. Ibi bikorwa hari ibyatangiye bikaba bigikomeza n’ibitaratangira.
Ibikorwa by’amatora nk’uko bigaragara kuri Gahunda yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza muri Nzeri 2013 hateganijwe Gutegura no gushaka ingengoy’imari. Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2012-Nzeri 2013 hateganijwe Gutegura no kuyobora amahugurwa (…)

Ibikorwa bikubiye muri gahunda y’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013 kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2013. Ibi bikorwa hari ibyatangiye bikaba bigikomeza n’ibitaratangira.

Ibikorwa by’amatora nk’uko bigaragara kuri Gahunda yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2012 kugeza muri Nzeri 2013 hateganijwe Gutegura no gushaka ingengoy’imari. Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2012-Nzeri 2013 hateganijwe Gutegura no kuyobora amahugurwa k’Uburere mboneragihugu n’Amahugurwa ku matora.

Gashyantare 2013 kwari ukwezi guhariwe kwemeza Gahunda y’amatora, kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena 2013 byahariwe Gutegura amabwiriza agenga amatora na ho Werurwe kugeza muri Kanama 2013 hatunganywa lisiti y’itora. Ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Kanama 2013 kwahariwe Gukora no Gutunganya amakarita y’itora.

Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 2013 hagetanijwe Kugena, gushyiraho no guhugura Abakozi bazayobora amatora ku rwegorw’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge; na ho kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2013 ibikorwa biteganijwe birimo Kugena, gushyiraho no guhugura abakozi bazayobora amatora kuri site z’itora n’ibyumba by’itora. Kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri 2013 hateganijwe Gutegura no gukorana inama nyunguranabitekerezo n’inzego zitandukanye zigira uruhare mu matora.

Kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2013 hateganijwe Gushaka ibikoresho by’amatora. Ku itariki ya 01 Mata kugeza ku ya 01 Nzeri 2013 ibikorwa biri kuri gahunda ni Ukugena, gutangaza no gutegura ahazatorerwa na ho kuva tariki ya 01 Kamena kugeza ku wa 14 Nzeri 2013 hateganijwe Gutumira no kwemeza indorerezi z’amatora.

Kuva ku wa 06 kugeza ku wa 12 Kanama 2013 hateganijwe Kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko. Tariki ya 13 Kanama 2013 hateganijwe Gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’Abadepite na ho ku wa 19 Kanama 2013 hazatangazwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya y’Abadepite; kuva ku wa 26 Kanama kugeza 15 Nzeri 2013 ni umwanya wo Kwiyamamaza kw’imitwe ya politiki n’Abakandida bigenga.

Ku wa 16 Nzeri 2013 ni umunsi wahariwe amatora rusange, na ho ku wa 17 Nzeri 2013 hazaba amatora ku myanya 24 yagenewe Abadepite b’abagore. Ku wa 18 Nzeri 2013 hateganijwe amatora ku myanya y’Abadepite yagenewe Urubyiruko n’Abantu bafite ubumuga.

Bitarenze ku wa 20 Nzeri 2013 hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, bitarenze ku wa 25 Nzeri 2013 hatangazwe burundu ibyavuye mu matora na ho ukwezi k’Ukwakira 2013 kube uko gukora Raporo y’amatora.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages