Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bahuriye hamwe mu mwiherero w’umunsi umwe wabaye ku wa 28 Ugushyingo 2013, baganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”; bayigira iyabo, bemeranya ko nk’abarezi bagomba kuyigeza ku bo bashinzwe.
Ministiri w’uburezi Dr Vincent Biruta atangiza uwo mwiherero, yasabye abawitabiriye bose kugira iyi gahunda iyabo bitewe n’ubwiza bwayo, butuma buri wese yiyumva nk’umunyarwanda aho kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.
Yagize ati “Iyi gahunda ifasha mu gusana imitima y’Abanyarwanda, igatuma buri wese yiyumva nk’Umunyarwanda, ntiyibone mu ndorerwamo y’amoko. Mu nshingano z’uburezi dufite, na yo tuyizirikane.”
Mu biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero byose byagarutse ku kamaro k’iyi gahunda, harebwa uburyo hari amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi gahunda ikaba yaraje yunganira inzira isanzwe yo guharanira ubumwe n’ubwiyunge, ikazatuma buri munyarwanda agira ishema ryo kwitwa Umunyarwanda aho yaba ari hose.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Sharon Haba, yavuze ko gahunda ya “ Ndi Umunyarwanda” ireba by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi, kuko ifite inshingano yo gutegura Abanyarwanda b’ejo hazaza, bityo iyi minisiteri ifite inshingano zo kuyishyira mu nteganyanyigisho itegura.
Yagize ati “Iyi gahunda iratureba cyane; tugomba kuyitaho mu integanyagisho dutegura. Dufite inshingano yihariye yo kugira ngo twigishe abana b’u Rwanda umunyarwanda nyawe uwo ari we, ibimuranga na za kirazira, kugira ngo u Rwanda rurangwe n’amateka meza mu gihe kizaza.”
Sharon Haba avuga ko bimwe mu byo iyi minisitei yiteguye gukora birimo kuyigeza ku bigo by’amashuri byose. Yagize ati “Ibikorwa duteganya ni ukwigisha amateka y’u Rwanda no kuyavuga, kubwizanya ukuri bigakorerwa mu bigo bitandukanye bibarizwa muri iyi minisiteri, birimo ibigo by’amashuri ku nzego zose.”
Birungi Paul ni umwe mu barezi bari bitabiriye iyi gahunda yavuze ko buri munyarwanda wese, by’umwihariko umurezi, akwiye kwiyumva mo Ubunyarwanda; anatanga igitekerezo ko hajyaho nk’ikigega cyajya gifasha ufite ibitekerezo byo kugeza iyi gahunda mu banyarwanda.
Yagize ati “Mbona hanagiyeho ikigega cya “Ndi Umunyarwanda” kikajya gifasha umuntu wese utekereje icyafasha Abanyarwanda kumenya iyi gahunda, byaba ari byiza cyane; aho cyazajya gifasha nko gushyiraho ikinyamakuru kivuga kuri iyi gahunda buri gihe, n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo nk’ imikino n’ibikorwa byose byafasha mu gutuma nibura Abanyarwanda biyumvamo iyi gahunda.”
Abitabiriye uyu mwiherero baganiriye ku matekay’u Rwanda n’ibikomere yasigiye Abanyarwanda, uburyo bwo kwigisha amateka ababyiruka, imbabazi n’akamaro kazo. Ibi biganiro babihawe na Senateri Tito Rutaremara, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere AmbasaderiFatuma Ndangiza na Madamu Marie Claire Mukamusonera ukora muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’ibiganiro bagize, ababyitabiriye biyemeje ko iyi gahunda ya “ Ndi Umunyarwanda” bayigize iyabo nk’abarezi bakaba biteguye kuyigeza ku bo bashinzwe, baniyemeje ko ibiganiro kuri yo bazabikomeza mu gihe cya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO