Ibi babivuze kuri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015, mu gikorwa Inteko Ishinga Amategeko yatangiye cyo kugisha inama abaturage ku ivugururwa rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga nk’uko byemejwe mu isuzuma ryo kuwa 14 Nyakanga 2015, ubwo harebwaga ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage bifuzaga ko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo ya 101.
Ibyo biganiro byabereye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo kimwe no mu tundi turere, byari biyobowe na Senateri Tito Rutaremara, bikaba byakozwe mu byiciro bine, aho icya mbere cyari ukubanza gusobanurira abaturage ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga n’uruhare rwabo mu kuyihindura, kubaza abaturage banditse basaba ko ihinduka, n’abataranditse ndetse n’abadashaka ko ihinduka, nyuma abo bose bakabazwa niba bumva iyo ngingo yahinduka.
Abari bitabiriye ibyo biganiro hafi ya bose bagaragaje ko Perezida Kagame yakoze byinshi byiza, ku buryo badashobora kwemera kumuhara, ndetse bamwe bati “akwiye kuba Perezida kugeza igihe azapfira”, abandi na bo bakagira bati “akwiye kuba Perezida uhoraho.”
Abafashe umwanya wo kuvuga hafi ya bose bahurizaga ku kuvuga imyato Kagame, bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho.
Gusa umwe muri bo witwa Mutsindashayaka Theoneste yanze kuripfana, avuga ko abona Perezida Kagame yarakoze byinshi, ariko Itegeko Nshinga rikaba ridakwiye kuvugururwa, kugirango umukuru w’igihugu ahinduke umwarimu mwiza, yerekere abandi uburyo bayobora, bityo ahinduke “Uw’icyubahiro”.
Ibi bitekerezo Abasenateri bakuye aho n’ibindi bizava ahandi, ni byo bizashingirwaho hategurwa Itegeko Nshinga rivuguruye rigena neza umubare wa manda z’umukuru w’igihugu.
Igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyakozwe kuri uyu wa 20 Nyakanga ni umwe mu myanzuro itatu y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yahurijeho, aho yanemeje ishingiro ryo kuvugurura izindi ngingo zitajyanye n’igihe.



















TANGA IGITEKEREZO