00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: FPR yasoje kwiyamamaza ikoresha Kajugujugu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 September 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Mu gusoza igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2013, abayoboke bayo bahuriye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, aho umutekano wacunzwe n’indege ya Kajugujugu.
Igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiriye kuri Sitade Amahoro i Remera, aho imodoka zitwaye abakandida zari zatatswe nk’izitwaye abageni, indege ya Kajugujugu na yo iziri hejuru icunga umutekano.
Umukuru wa FPR mu karere ka Gasabo, akaba n’Umuyobozi wako, Ndizeye Willy, (…)

Mu gusoza igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2013, abayoboke bayo bahuriye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, aho umutekano wacunzwe n’indege ya Kajugujugu.

Igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiriye kuri Sitade Amahoro i Remera, aho imodoka zitwaye abakandida zari zatatswe nk’izitwaye abageni, indege ya Kajugujugu na yo iziri hejuru icunga umutekano.

Umukuru wa FPR mu karere ka Gasabo, akaba n’Umuyobozi wako, Ndizeye Willy, yashimiye abanyamuryango uburyo bitwaye neza mu gikorwa cyo kwiyamamaza, abasaba ko icyo kinyabupfura kigomba gukomeza kubaranga,

Hari kandi abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, Senateri Jeanne d’Arc Gakuba n’Umunyamabanga Mukuu wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois.

Ngarambe yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuzayihundagazaho amajwi kuko ibyo imaze kubagezaho byivugira. Asaba abatarafata amakarita kwihutira kuyashaka ku bayobozi b’imidugudu, kugira ngo bose bazajye gutora, kandi batore FPR Inkotanyi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo.

Indege yari icunze umutekano aho FPR yiyamamarizaga mu karere ka Gasabo, i Ndera
Imodoka z'abakandida zasaga n'izitwaye abageni
Abanyamuryango ba FPR bitabiriye igikorwa ari benshi cyane

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages