Akarere ka Gasabo, igicumbi cy’amateka y’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi b’ako karere bahurijwe hamwe mu gihe cy’iminsi ibiri mu rwego rwo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda bayigire iyabo, kandi bayiyumvemo, babone uko bazayisobanurira abo bahagararaiye.
Mu biganiro byahawe abitabiriye iyo gahunda y’iminsi ibiri, harebewe hamwe ibyaranze amateka y’u Rwanda, aho byagaragajwe ko mu kinyejana gishize yiganjemo byinshi byabangamiye isano hagati y’Abanyarwanda. Ibihe bibi by’ubukoloni, ivangura rishingiye ku bwoko byaganishije k’ukwirukana bamwe mu bana b’u Rwanda bagahezwa ishyanga; kwironda, imiyoborere mibi yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri, byaganishije igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe.
Ikindi cyagarutsweho ni inzira ndende yo kubohora igihugu ingoyi y’abicanyi, urwo rugamba rwayobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi rwaje gukura igihugu mu marira n’imiborogo. Aho Umuryango FPR-Inkotanyi ushyiriyeho Leta hibanzwe cyane kugushaka uko Abanyarwanda bakongera kubana, aho impunzi zari zarahungiye mu bihugu duturanye zatahutse, nyuma hagashyirwaho amategeko igihugu kigomba kugenderaho.
Kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo hashyizweho ubutabera bwunga, hatekerezwa Inkiko Gacaca, zagombaga kugaragaza ibyabaye muri Jenoside nyuma ikongera ikunga Abanyarwanda.
Nyuma y’Inkiko Gacaca hatekerejwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho abantu bagomba kwicarana bakaganira ku byabatandukanyaga bakanabirenga, ubundi bakumva ko kuba Umunyarwanda biri hejuru y’ibyo bibonagamo by’amoko.
Ndi Umunyarwanda ni ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.
Uretse amateka y’u Rwanda, abakozi bo mu karere ka Gasabo bahawe kandi ikiganiro ku ku nziray’ubwiyunge n’ibindi.
Bamwe mu batanze ibiganiro harimo Senateri Prof. Karangwa Chrisologue wasabye abibateriye ibiganiro ko iyi gahunda bayigira iyabo mbere ya byose bakumva ko ari Abanyarwanda. Basabwa ko bazayigeza ku baturage bayoboye.
Prof. Karangwa yakomeje ababwira ko ntawe utanga icyo adafite, ko ari umwanya mwiza wo kumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho kugira ngo bagende babwira abaturage ko hari gahunda yaturutse hejuru bagomba kwitabira.
Uwimana Josephine utuye mu mudugudu w’Urugarama, Akagari ka Gacuriro Umurenge wa Kinyinya, yatangarije abanyamakuru ko nyuma yo kwicirwa abana barindwi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba asigaranye umwe yiteguye gutanga imbabazi haramutse hari uzimusabye, kugira ngo abashe gutanga umusanzu we muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ariko agira ati “Sinasaba abanyiciye kunsaba imbabazi, ariko hagize utera intambwe yo kuzinsaba, numva namubabarira.”
Umuyobozi w’Akarereka Gasabo Ndizeye Willy, yasabye abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibiganiro, kugeza iyi gahunda mu mirenge, utugari no mu midugudu; Leta y’u Rwanda yitezeho umusaruro ukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO