00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: PSD yeretse abaturage abakandida Depite bayo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 31 August 2013 saa 11:19
Yasuwe :

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rikomereje ibikorwa byo kwiyamamaza abakandida baryo mu guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite. Ku itariki 30 Kanama bari i Mbandazi, mu karereka Gasabo.
Mu ijambo ryavuzwe n’uwari uhagarariye abandi bakandida Hon. Bazatoha Adolphe , yabwiye abarwanashyaka muri make bimwe mu byo PSD iteganya kubagezaho, nko kubaka imihanda, kugerageza kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gushyigikira (…)

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) rikomereje ibikorwa byo kwiyamamaza abakandida baryo mu guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite. Ku itariki 30 Kanama bari i Mbandazi, mu karereka Gasabo.

Mu ijambo ryavuzwe n’uwari uhagarariye abandi bakandida Hon. Bazatoha Adolphe , yabwiye abarwanashyaka muri make bimwe mu byo PSD iteganya kubagezaho, nko kubaka imihanda, kugerageza kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gushyigikira iterambere rishingiye ku bumenyi, ndetse kongera amashanyarazi n’ubundi buryo bwose bw’ingufu.

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza Ishyaka, bamwe mu baminisitiri bakomoka muri PSD barimo Kamanzi Stanislas na Murekezi Anastas bitabiriye iyi gahunda, baganiriye n’abaturage, babasaba kuba abarwanashyaka beza bakurikiza amategeko, kandi bakaba n’intumwa zitumika maze ubutumwa bukubiyemo gahunda n’ingamba by’ishyaka PSD bumvise bakaza kubisangiza abandi.

Iki gikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bakandida batanzwe n’Ishyaka PSD banafashe akanya ko kuganira n’abayoboke bitabiriye gahunda yo kwamamaza, babagezaho imigabo n’imigambi PSD iteganya kuzageza ku banyarwanda bakaba kandi bagize n’umwanya wo gucinya akadiho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages