00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abakandida ba FPR Inkotanyi biyeretse abaturage

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 31 August 2013 saa 10:09
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi bazahatana mu matora yo muri Nzeri 2013, ku myanya yo mu Nteko Ishinga Amategeko, bakomeje kwiyereka abaturage, ku wa 29 Kanama abakomoka mu karere ka Gatsibo biyamamarije mu murenge wa Kabarore.
Abaturage baturutse mu mirenge ya Kabarore, Rwimbogo na Gitoki bahuriye ku kibuga cy’umupira cya Kabarore, berekwa abakandida batanzwe na FPR Inkotanyi bakomoka mu karere ka Gatsibo ari bo Kantengwa Julienne, Kapiteni Athar Eliezar na Gatete (…)

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi bazahatana mu matora yo muri Nzeri 2013, ku myanya yo mu Nteko Ishinga Amategeko, bakomeje kwiyereka abaturage, ku wa 29 Kanama abakomoka mu karere ka Gatsibo biyamamarije mu murenge wa Kabarore.

Abaturage baturutse mu mirenge ya Kabarore, Rwimbogo na Gitoki bahuriye ku kibuga cy’umupira cya Kabarore, berekwa abakandida batanzwe na FPR Inkotanyi bakomoka mu karere ka Gatsibo ari bo Kantengwa Julienne, Kapiteni Athar Eliezar na Gatete John.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo akaba n’Umuyobozi w’ako karere, Ruboneza Ambroise yahamagariye abaturage b’ako karere gutora Umuryango FPR Inkotanyi, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa imaze kubagezaho mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubbutabera n’iterambere.

Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, banagejejweho gahunda y’Umuryango mu myaka itanu iri imbere.

[email protected]

Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo akaba n'Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri ako karere mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR
Ruboneza Ambroise acinya umudiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages