Kwizihiza ku nshuro ya 19 isabukuru yo kwibohora, mu karere ka Gatsibo umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Kiziguro. Mu ijambo rye yasabye abaturage b’akarere ayobora gukomeza kubumbatira ibyiza bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yasabye abaturage gukomeza kubumbatira ibyiza bamaze kugeraho, bakwima amatwi abashaka gusenya ibyo byiza byagezweho, baharanira kwigira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Sekaziga Francois yishimira iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuyobozi bwiza. Agira ati “Ibi ni ibintu byo kwishimira cyane, nyuma y’imyaka 19 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi, Akagari kacu ni ko kari ku isonga mu tundi tugari twose tugize Akarere ka Gatsibo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.”
Nk’uko tubikesha The News of Rwanda, kuri uyu munsi abayobozi b’imidugudu baboneyeho umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane iby’urugendo basaba ubuyobozi kureba icyo bwabikoraho.
Akagari ka Rubona kagizwe n’imidugudu 17 yose ikaba yari yitabiriye ibi birori, uyu munsi wari wanitabiriwe kandi n’abayobozi b’ingabo na polisi mu karere ka Gatsibo, wasojwe n’ubusabane hagati y’abatuye iyo midugudu n’abayobozi babo.



















TANGA IGITEKEREZO