Kwamamaza abakandida Depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanyije, mu karere ka Gatsibo, byakomereje i Kiziguro, ahahuriye abanyamuryango ba FPR baturutse mu mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi na Murambi.
Ku kibuga cy’imikino cy’Urwunge rw’amashuri rwa Rubona mu murenge wa Kiziguro, ku wa 6 Nzeri 2013, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite ba FPR Inkotanyi, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, akaba n’Umuyobozi wako, Ruboneza Ambroise, yagejeje ku banyamuryango ibikorwa by’indashyikirwa FPR yabagejejeho, avuga ko itsinze amatora y’abadepite, izabishimangira kandi itazatezuka kuri gahunda yiyemeje zo guteza imbere igihugu, kigakomeza kuba indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga. Asaba abanyagatsibo gushyigikira abakandida ba FPR Inkotanyi, bagatsinda amatora 100%.
Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi bakomoka mu karere ka Gatsibo, Kantengwa Julienne, Kapiteni Eliazar Athar na Gatete John bari babukereye muri icyo gikorwa, aho bavuze ko intego yabo ari ugushyigikira ibikorwa byagezweho na FPR Inkotanyi, bishyingiye ku nkingi enye igihugu cyubakiyeho, banagaragariza abaturage ibyo biteguye kubagezaho igihe bazaba bamaze gutsinda amatora.



















TANGA IGITEKEREZO