00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Gukomeza imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi ni ukubaka igihugu 100%

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 10 September 2013 saa 07:33
Yasuwe :

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, abaturage bibukijwe ko gutora FPR ari ugukomeza gushyigikira ibikorwa yagejeje ku banyarwanda 100%.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 8 Nzeri 2013, mu murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo.
Ruboneza Ambroise, Umuyobozi wa FPR mu karere ka Gatsibo, akaba n’Umuyobozi w’ako karere, yakanguriye Abanyagatsibo gukomeza (…)

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, abaturage bibukijwe ko gutora FPR ari ugukomeza gushyigikira ibikorwa yagejeje ku banyarwanda 100%.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 8 Nzeri 2013, mu murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo.

Ruboneza Ambroise, Umuyobozi wa FPR mu karere ka Gatsibo, akaba n’Umuyobozi w’ako karere, yakanguriye Abanyagatsibo gukomeza gushyigikira ibyo FPR Inkotanyi yabagejeje, kandi ko gutora Umuryango ari ugukomeza inkingi z’itembere bamaze kugeraho.

Abakandida Depite bari ku rutonde rwa FPR n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije bakomoka mu karere ka Gatsibo aribo Kantengwa Julienne, Kapiteni Athar Eliazar na Gatete John, bitabiriye icyo gikorwa. Mu butumwa bagejeje ku baturage bari aho, bose bagarutse ku migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi, bagaragaza ibyo yabagejejeho, babasaba gutora FPR 100%.

Mu bakandida depite 80 bari ku rutonde rwatanzwe na FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki biftanyije, Akarere ka Gatsibo gafitemo abakandida batatu. Amatora ateganyijwe ku itariki ya 16 Nzeri 2013, ibikorwa byo kwiyamamaza bikazahagarara mu gitondo cyo kuwa 15 Nzeri.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages