Muri gahunda yo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’abo mu mashyaka yihuje na mu matora yo guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amateko, azaba muri Nzeri 2013. Igikorwa cyo kwamamaza abo bakandida, mu Karere ka Gatsibo, cyatangijwe ku wa kabiri 27 Kanama 2013, i Nyarubuye, mu murenge wa Kageyo.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye baturutse mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo, bifatanyije na Musoni Protais, Komiseri muri FPR, uhagarariye FPR mu ntara y’Iburasirazuba n’abakandida Depite baturutse mu turere Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Bugesera.
Mu ijambo rye, Musoni Protais yashimiye abanyamuryango icyizere n’ubufatanye bagaragarije Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME. Avuga ko icyo cyizere cyashyigikiye Umutekano n’amahoro birambye, Umusaruro ushimishije w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Kwita kuri gahunda ya Girinka munyarwanda yageze mu gihugu hose, Uburezi bufite ireme hubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 mu mirenge yose; Gukwirakwiza ibikorwa remezo (imihanda, amashanyarazi, amazi, inganda ziciriritse, amashuri, amavuriro n’ibindi); Kwita no kurengera ibidukikije no Kwita ku batishoboye.
Musoni agira ati “Gutora FPR INKOTANYI 100% ni ugutora Iterambere rirambye, Ibikorwa remezo byegerezwa abaturage, Amashanyarazi hose mu gihugu, Amazi meza mu duce twose tw’igihugu n’Ishoramari ritanga imirimo ku bantu 200,000 ku mwaka.”
Nk’uko byagarutsweho mu magambo atandukanye, ubuhamya, indirimbo n’imivugo hibukijwe ko gutora FPR Inkotanyi ari ukwimakaza Ubukungu busesuye, Imiyoborere myiza, Ubutabera bufite icyerekezo, Demokarasi yo shingiro ry’amajyambere, Uburezi bufite ireme, Ubumwe bw’abanyarwanda, Umutekano n’amahoro birambye n’Agaciro n’ukwigira kw’Abanyarwanda.
Intero yari imwe “Umugore ubukire ni ubwawe, Rubyiruko ibyiza biri imbere, Ubumwe, Demokarasi n’iterambere rirambye.”



















TANGA IGITEKEREZO