Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi bahatana mu matora y’Abadepite yo muri uku kwezi, mu karere ka Gatsibo, icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Ngarama, umukecuru akaba yaratanze ikimasa kubera ibyiza FPR yamugejejeho.
Igikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, ku wa 2 Nzeri 2013 cyabereye mu murenge wa Ngarama.
Muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batari bake, Musoni Protais Komiseri muri FPR inkotanyi, yabagejejeho ubutumwa bushimangira byinshi umuryango wagejeje ku banyarwanda, abasaba bose kuwushyigikira.
Agira ati “Kubera ibikorwa by’indashyikirwa Umuryango FPR Inkotanyi wagejeje ku banyarwanda, igihugu kikaba kimaze gutera imbere n’amahanga akaba akirata kandi akaza kwigira byinshi ku Rwanda, turabasaba mwese nta n’umwe usigaye, murasabwa rero kuyitora 100%. Imvugo ni yo ngiro, byose tuzabigeraho.”
Kubera iterambere amaze kugeraho n’agaciro afite abikesha Umuryango FPR inkotanyi, umukecuru wo muri uwo murenge wa Ngarama yatanze ikimasa yitura FPR Inkotanyi ibyiza yamugejejeho.
Igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Gatsibo cyitabiriwe n’abakandida bari kuri urwo rutonde bakomoka muri ko karere, ari bo Kantengwa Julienne, Kapiteni Athar Eliazar na Gatete John. Cyahuje kandi abanyamuryango ba FPR baturutse mu mirenge ya Ngarama, Nyagihanga na Gatsibo.



















TANGA IGITEKEREZO