Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo rwahuriye mu nteko rusange, rushyiraho gahunda y’ibikorwa mu mwaka wa 2014. Bahawe ibiganiro ku miterere, imikorere ndetse n’inshingano z’urugaga rw’urubyiruko, ndetse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rugera ku 110 rwo mu murenge wa Gisozi, rwibumbiye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye k’Umuryango FPR Inkotanyi, rwahuriye mu nteko rusange. Muri iyo nama, bamurikiwe gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2014.
Perezida w’urugaga rw’urubyiruko mu murenge wa Gisozi, Bugabo Robert, kuri iyo gahunda y’umwaka atangaza ko ari ibikorwa bizakurikiranwa icyumweru ku kindi. Agira ati “Muri ibyo bikorwa harimo gufasha abatishoboye, tubaha icyizere cy’ubuzima. Harimo kandi gutegura no gukora gahunda zigamije kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko, gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda za Leta kimwe no kwihangira imirimo, gukomeza no gukwirakwiza umuco w’ibiganiro bishimangira ubumwe n’ubwiyunge, twubaka Ndi Umunyarwanda.”
Muri iyi nama hatanzwe ikiganiro ku miterere, imikorere n’inshingano z’urugaga rw’urubyiruko, urubyiruko rukaba rwarasabye kwegerwa kenshi rugasobanurirwa amateka y’igihugu ndetse n’ay’Umuryango.
Mu kiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Rwakayiro Ignace, wo muri njyanama y’Umujyi wa Kigali, yasobanuriye urubyiruko amateka yaranze u Rwanda kuva mu mwaka 1920 kugeza kuri Jenoside bagomba kwiyumvamo ubunyarwanda, bakiyambura ibindi bibatandukanya. Agira ati “tugomba kwiyumvamo isano iduhuza nk’Abanyarwanda, tugaterwa ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye mu gukunda igihugu.”
Ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa gisozi, Ruhinda Pius, yijeje urwo rubyiruko kuzaruba hafi ndetse ko hashyizweho itsinda rifite mu nshingano zaryo kwegera urubyiruko uhereye ku mudugudu. Yakomeje abasaba guharanira kwigira no kwihesha agaciro.
Ndayizigiye Pelerin Emmanuel, umwe mu bitabiriye Inteko y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ashimira ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwita k’urubyiruko. Ati “Iyo urebye Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS2),uhita ubona uburyo Leta ifite gahunda yo guteza imbere urubyiruko. Ibi rero bituma twebwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda tugira icyizere cy’ejo hazaza.
Umurenge wa Gisozi ugizwe n’utugari tubiri (2) n’imidugudu 14.



















TANGA IGITEKEREZO