Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryahawe icyangombwa kiryemerera gukora ku mugaragaro ariko rirasaba ko hakongerwa igihe, nibura ho icyumweru, cyo gutanga ibyangombwa ku bakandida bazahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko.
Kuri uyu mugoroba wo kuwa 9 Kanama 2013, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), cyahaye icyemezo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), kiriha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, nk’ishyaka ryemewe n’amategeko. Iryo rije ari ishyaka rya 11 ryemerewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda, rikaba irya kabiri rivuga ko ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase, washyikirije abari bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, yatangaje ko ari ishyaka rya mbere icyo kigo gihaye uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nyuma y’uko Amategeko y’Igihugu acyeguriye inshingano zo kwandika amashyaka.
Yasabye abayobozi ba Democratic Green Party kudatatira amategeko, kuko hari izindi nzego zabibaza zibifite mu nshingano. Ati "Ibyo simbibifuriza." Prof Shyaka asaba indi mitwe ya politiki ishaka kwiyandikisha kujya yuzuza ibisabwa byose haikiri kare, kandi ikubahiriza amategeko yirinda za kirazira kugira ngo kwiyandikisha bitazagorana.
Bizimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa Democratic Green Party, washyikirijwe icyemezo cy’uko ishyaka ryemewe mu Rwanda, yishimira cyane kuba bahawe uburenganzira bwo gukora Politiki mu Rwanda. Atangaza ariko ko n’ubwo bahawe uburenganzira hakiri imbogamizi, kuko gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza mu matora y’Abadepite, bisigaje umunsi umwe gusa batizera ko baba babonye ibyangombwa byose bisabwa.
Bizimana agira ati "Turashaka kujya mu matora ariko hasigaye igihe gito cyo kwiyandikisha kandi dushaka kwitabira amatora. Turifuza ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yakongeraho nibura icyumweru cyo gutanga ibyangombwa, natwe tugahabwa amahirwe yo kwiyamamaza. Umunsi umwe usigaye ibisabwa byose ntibyaba byabonetse, kuko inzego zose zidakora ku wa gatandatu no ku cyumweru."
Ku birebana no kujya mu Ihuriro ry’imitwe ya Politiki, Bizimana agira ati "Sinavuga ko tuzajya cyangwa se tutazajya muri Forumu; turi bamwe mu basabye ko kujyamo byaba ubushake kandi icyo twaharaniraga ni ubwisanzure. Bibaye ngombwa twajyamo kuko ni byo bitanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo n’indi mitwe ya politiki."
Igitekerezo cyo gushinga Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije cyatangiye mu 2009, ariko ritangirana amakimbirane. Mu 2010 Visi Perezida waryo Andre Kagwa Rwisereka yiswe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Akimara gupfa Frank Habineza Perezida waryo yahise ajya hanze y’igihugu, muri Nzeri 2012 agaruka mu Rwanda, agarukana umugambi wo kwandikisha ishya rye.
Ku wa 29 Nyakanga 2013, RGB yakiriye impapuro zisaba ko Democratic Green Party yakemerwa gukorera mu Rwanda, nyuma y’iminsi 11 basabye uburenganzira barabuhawe.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko uburenganzira butangwa mu minsi itarenze 30 busabwe kandi ingingo ya 53 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya Politiki bihiyemo cyangwa bwo kutayijyamo.
Ingingo ya 54 ivuga ko imitwe ya Politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ubwoko, umuryango, igitsina, idini cyangwa se ikintu icyo ari cyo cyose cyashingira ku ivangura, kandi igomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore haba mu nzego no mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO