Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, usanga gusaba imbabazi kw’Abahutu bari mu nzego z’ubuyobozi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu izina ry’Abahutu, kabone n’iyo bo ubwabo baba nta ruhare bagize mu bwicanyi nyirizina, ibyo bifungurira inzira abandi bakinangiye batarazisaba. Ibyo kandi ngo bigezweho byaba umusingi ukomeye w’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Nyuma y’ibiganiro byahuje urubyiruko, aho bamwe mu rubyiruko bagaragaje agahinda n’ipfunwe bafite kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo Abahutu bakaba barahagurutse bagasaba imbabazi ku cyaha cyakozwe mu izina ryabo, mu nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2013, bamwe mu bayobozi basabye imbabazi kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigarukwaho muri rusange ko Abahutu bakwiye gusaba imbabazi Abatutsi ku cyaha cyakozwe mu izina ryabo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA asbl, yadutangariza ko uwo muryango wishimira intambwe yatangiwe n’abayobozi yo gusaba imbabazi, ariko ugasanga iki gikorwa abari mu nzego z’ubuyobozi bakwiye gukomeza kugishishikarira.
Dr Dusingizemungu yadutangarije ko Umuryango IBUKA kuva washingwa mu 1995, wakomeje guharanira ko abakoze Jenoside basaba imbabazi kandi aba ari na ko utegura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwakira no gutanga imbabazi. Agira ati “Twabonaga ari umusingi ukomeye w’Ubumwe n’Ubwiyunge."
Akomeza agira ati “Gusaba imbabazi IBUKA irabishyigikiye, ni ukugira ngo Abanyarwanda babe bamwe. Turashima ko abaturage bamwe bumvise bagatinyuka gusaba imbabazi, ndetse urubyiruko rukaba rwarahagurukiye gushaka icyahuza Abanyarwanda, no kurwanya icyabatanya aho cyaturuka hose.”
Dr Dusingizemungu ashima inzira yatangiwe aho bamwe bari mu nzego z’ubuyobozi batangiye kumva ko ikibazo na bo kibareba, ariko umuryango IBUKA ukababazwa n’uko hari abari mu nzego z’ubuyobozi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubu bakaba bakizirimo, batarahaguruka ngo basabe imbabazi. Agira ati “Abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bagombye gufata iya mbere bagasaba imbabazi. Birababaje kubona hari abari mu nzego z’ubuyobozi n’ubu kandi bakizirimo batarasaba imbabazi. Ntagitangaza kirimo ko uwari umuyobozi ariko ntagire umututsi n’umwe ahisha cyangwa ngo akize asaba imbabazi, kuzisaba kwe ni inzira iboneye.”
Akomeza agira ati “Kuba umuyobozi asabye imbabazi ni urufunguzo rubohora kugeza ubu abakinangiye. Gusaba imbabazi kwabo ni umusingi ukomeye w’Ubumwe n’Ubwiyunge. Inzego zose zikwiye gukomeza guhuza imbaraga iki gikorwa cyo gusaba imbabazi kikazatanga umusaruro ufatika. Ibyo byaba ari inzira ikomeye yo guhuza Abanyarwanda.”
IBUKA itangaza ko hari inzira n’ubundi yatangiye kuva Abanyarwanda basohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Dr Jean Pierre Dusingizemungu atangaza ko uyu muryango wakomeje gushishikariza Abanyarwanda bose gufatanya mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza Abarokotse Jenoside kubana mu mahoro n’ubworoherane n’abo bahoze baturanye, bashishikariza abantu bose gutanga amakuru no kubwizanya ukuri mu nkiko Gacaca; Gutegura no gushishikariza abarokotse Jenoside gusubira gutura aho bakomokaga. IBUKA kandi yaherekeje Abanyarwanda kwinjira muri gahunda y’Inkiko Gacaca buri wese akumva ko ari ubutabera bwunga.
Dr Dusingizemungu akomeza atangaza ko IBUKA yakomeje guharanira ko imitungo y’Abarokotse Jenoside yangijwe yakwishyurwa ariko bitanyuze mu manza ahubwo biciye mu nzira z’ibiganiro. IBUKA kandi yaharaniye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamenyekana ku rwego mpuzamahanga kandi ikemerwa n’Isi yose, kandi iharanira ko Abanyarwanda baba umwe. Ikindi ni uko IBUKA ifata igihe cyo kuganira n’abafungiye icyaha cya Jenoside na bo bakifatanya n’abandi muri gahunda zo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko byatangiye kugira umusaruro hirya no hino mu magereza.
Dr Dusingizemungu atangaza ko hari umushinga IBUKA yatangiye mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru, aho bigisha abaturage ibirebana no kumenya gucunga no gukemura amakimbirane mu baturage, aho abantu baganira bakisanzura. Ibyo bikajyana n’uko igihe cy’Inkiko Gacaca hari abafashaga abarokotse Jenoside bakabafasha ntibahungabane kandi bagakomeza kubana neza n’abo baturanye.
“IBUKA ntirwanya na gato igitekerezo cyo gusaba imbabazi"
Dr Dusingizemungu agira ati “IBUKA ntirwanya na gato igitekerezo cyo gusaba imbabazi. Iki gitekerezo kandi ni ngombwa ko Abanyarwanda bose bakijyanamo kikagirira bose akamaro, kigaherekezwa n’ibikorwa bifatika. IBUKA ishyigikiye iki gitekerezo kirebana no gusaba imbabazi, ariko igasanga gikwiye kuzuzanya n’inzira zindi zisanzwe zaratangiwe.”
Kwishyurwa indishyi kw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uretse ikibazo cyo Gusaba imbabazi, Perezida wa IBUKA yatangaje ko mu myaka 19 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakiri ikibazo cy’imitungo y’abarokotse itarasubizwa bene yo. Ashima Leta ko Minisitiri w’Intebe yashyizeho itsinda rishinzwe kubikurikirana kandi na IBUKA yagizemo uruhare ngo haboneke amakuru ahagije, bagakangurira abantu gutanga amakuru ya vuba nk’uko hashyizweho umunsi wihariye buri cyumweru mu karere wo gushakira umuti urambye icyo kibazo.
Ku kibazo cy’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zikaba zirimo gusubirishwamo, IBUKA itangaza ko ni biba ikintu cy’ihururu bizatesha agaciro ibyo Gacaca yakoze. Agira ati “Nibisubiza abantu mu nkiko, bizatuvana mu nzira y’iterambere twafashe abantu birirwe mu manza. Ikindi ni uko ibyo Inkiko Gacaca zakozwe bikwiye guhabwa agaciro kabyo. Abanyarwanda bagize umwanya uhagije kugira ngo habeho imigendekere myiza y’inkiko Gacaca, gusubizamo izi manza ni ugutesha agaciro ibyagezweho n’Inkiko Gacaca. Inkiko zisanzwe zikwiye kuburanisha imanza zitaciwe na Gacaca cyangwa se izo itarangije.”
Umuyobozi wa IBUKA asaba Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe ku buryo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, kuba buri wese yaribohoye ku giti cye; uwarokotse Jenoside afite aho ahagaze mu kwiyubaka, abandi na bo bafite aho bahagaze buri wese ku giti cye afite umugambi w’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi, abanyarwanda bose bagaharanira iterambere ry’igihugu cyabo no kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO