Mu mwiherero wahuje abanyamuryango ba Unity Club ku nsanganyamatsiko “Ndi Umunyarwanda”, wabaye umwanya wo kuganira ku mateka y’u Rwanda, aho bamwe bafashe igihe cyo kwikanda bakavuga iribari ku mutima. Byifujwe ko iyo nzira itagarukira aho gusa, ahubwo yagera ku banyarwanda bose; bakibonamo ubunyarwanda aho gutwarwa n’iturufu y’amoko. Ufite ahamubabaza akavuga irimuri ku mutima kandi agasaba imbabazi, uretse ko atari agahato kandi mu gihe hakiri abatariyakira urugendo rugikomeza.
Ibi byagarutsweho na Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ubwo hasozwaga Ihuriro rya 6 ryahuje abahoze muri Guverinoma ndetse n’abayirimo n’abafasha babo, abayobozi banyuranye bose bagera kuri 300, ubwo bari mu biganiro by’iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko “Ndi Umunyarwanda”; byabereye i Gabiro mu kigo cya gisirikare kuva kuwa 11 kugeza kuwa 12 Ukwakira 2013.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Ndagira ngo abantu babisobanukirwe neza; ibiganiro dusoje nta gahato karimo ko imbabazi zisabwa, turabizi ko ari urugendo abashoboye kubivuga bagize umwanya wo kubitekerezaho. Ni urugendo rurerure, kuko iki si ikibazo cyoroshye kandi ntidushaka ibintu bitanoze, ntidushaka ababeshya, kuko iyo abantu baganiriye n’icyizere ubwacyo kirushaho kwiyongera. Abatariyakira, haracyari urugendo; ni urugendo umuntu akora ku giti cye, ibiganiro biracyakomeza, kandi turashaka ko twazabirangiza bidafifitse."
Monique Nsanzabaganwa, Visi Perezida wa mbere wungirije wa Unity Club mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko insanganyamatsiko ya Ndi Umunyarwanda atari ubwa mbere muri Unity Club bayiganiriyeho kuko n’amahuriro abiri yabanjirije irya 6 babivuzeho, hagamije icyagira ubumwe bw’Abanyarwanda bose ariko abayobozi bakaba umusemburo wabwo.
Avuga ko icyatumye igarukwaho ari uko habaye impuruza y’urubyiruko batekereza ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, ababyeyi babigizemo uruhare bagafata umugambi wo gukora ububyutse ngo abantu biyumve nk’Abanyarwanda. Abayobozi bakaba bagomba gusubiza ijwi riturutse mu bana b’Abanyarwanda.
Ku bijyanye n’uko kuganira ku nsanganyamatsiko Ndi Umunyarwanda, bijyana no gukanda aho umuntu ababara, Monique Nsanzabaganwa, avuga ko Ihuriro ryifuza ko buri muyobozi yagira urugendo rwinjira mu mutima we. Agira ati "Ntawe ukanda undi, ahubwo buri wese aho yumva ababara arikanda. Dutega amatwi umwe ku wundi, tukumva uburemere butandukanye bw’ibikomere twatewe n’amateka yacu, kuko twese twagize urugendo rutandukanye kandi bidukomeretsa bitandukanye. Ni umwanya wo gusaba imbabazi, ariko nanone kuzisaba si agahato. Wowe uba wigezemo ukumva ko hari aho ukomeretse kandi umuti wawe wa mbere ukumva ko utagombye kwigiramo babiri. Ibi byose bigira ingufu iyo dufatanyije nk’abayobozi."
Urugendo ruracyari rurerure
Senateri Antoine Mugesera, mu kiganiro na IGIHE ku bijyanye no kwikanda aho umuntu ababara, yagize ati "Icya mbere ni ukubanza kubyumva nk’abayobozi bakuru ku nzego zose, bakumva akamaro kabyo. Gukanda nyagukanda bizagenda biza buhoro buhoro nk’uko umuntu akanda ikibyimba. Icyo nshima ni uko abateraniye hano twese twabonye ubutumwa bumwe, ni ukuvuga ko aho buri wese ari azagenda abuhageza, kandi turizera ko n’izindi nzego zizagenda zicyakira ku buryo bizagera ku banyarwanda bose. Igisigaye rero ni ukureba uburyo bizakorwa kuko iby’ingenzi byumvikanye, kandi abaragijwe ubutumwa bafitiwe icyizere."
Boniface Rucagu, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero witabiriye ibiganiro, mu kiganiro twagiranye ku birebana n’insanganyamatsiko yizwe, yagize ati "Ndi Umunyarwanda bishaka kuvuga ngo ntidukwiye kureba amoko, ntidukwiye kureba uturere, dukwiye kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi byose. Ubunyarwanda bubyara ubumwe, noneho mu bumwe abantu bakagira amahoro, bakabona umwanya wo guharanira iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange."
Ku birebana n’uko, Ihuriro rya 6 ry’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi batumiwe, wari umwanya wo kwikanda aho umuntu ababara bijyanye n’insanganyamatsiko "Ndi Umunyarwanda", Rucagu agira ati "Urebye igihe cyabaye gito, ariko ibiganiro bizakomeza. Abatabonye umwanya wo kuvuga iribari ku mutima, wo kuvuga ukuri bafite, ibyo babonye bazabivuga mu zindi gahunda zizakurikira, uretse ko wenda bishobora kuza bitinze. Ariko na none ukandwa ni ufite ikibyimba, kuko iyo kidakanzwe gishobora kwanduza umuryango. Kugikanda ni ukukivura udakomerekeje, utahasize inkovu ariko ukavanamo amaraso mabi yose, ndetse hakaminjirwamo icyomoro."
Akomeza agira ati "Abahutu bakoreye Jenoside Abatutsi. Abo bahutu rero kwikanda kwabo, ni ukubasaba kuvuga ikibari ku mutima nyuma y’ariya mahano, icyabibateye, no kugaragaza ko babajwe na byo, no gufata ingamba zo kugira ngo bitazasubira. Ku rundi ruhande, abashoboye kurokoka Jenoside na bo babyimbye ku mutima, kubera ko bagiriwe nabi n’abo batakekaga, n’abavandimwe. Na bo rero baracyibaza icyatumwe abo basangiraga, abo bashyingiranaga, barabishe kariya kageni. Na cyo rero ni ikibyimba ariko kizakizwa n’uko icya mbere cyamenetse, noneho abandi na bo bakavuga bati ‘tumenye impamvu n’ingamba, reka natwe dutange imbabazi.’ Ni ko bubaka umuryango."
Ibi biganiro byitabiriwe n’abantu bagera kuri 300 barimo abanyamuryango ba Unity Club, Abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b’Inzego Nkuru mu gihugu, abayobozi b’ingabo na Polisi ku rwego rw’igihugu, abakomiseri ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’uturere, ab’amadini, aba Sosiyete sivile, ab’urwego rw’abikorera ku giti cyabo n’abandi.
Unity Club yashinzwe muri Gashyantare 1996. Intego y’iri huriro ni uguhuza no kunga Abanyarwanda no gushyigikira amahoro. Buri mwaka baraterana bakagira insanganyamatsiko baganiraho. Ihuriro rya mbere ryize ku Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye mu muryango, irya kabiri ryiga ku ruhare rw’abayobozi mu kubaka ubunyarwanda, irya gatatu rireba Uruhare rw’abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda. Ihuriro rya kane n’irya gatanu rirebera hamwe Intwararumuri mu guhesha Agaciro Umunyarwanda, twimakaza ubumwe n’iterambere.
Amafoto/Village Urugwiro
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO