00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushyira hamwe bizatuma tugira imbaraga –Frank Habineza

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 9 November 2013 saa 08:50
Yasuwe :

Amashyaka aharanira kurengera ibidukikije mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, atangaza ko kwishyirahamwe kwayo bizatuma barushaho kugira imbaraga no guhuza imikoranire.
Ibi byagarutsweho na Frank Habineza Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) mu nama iteraniye i Kigali, mu rwego rwo gushinga Ihuriro ry’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije.
Iyi nama ya mbere yiswe “East Africa Green Congress”, (…)

Amashyaka aharanira kurengera ibidukikije mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, atangaza ko kwishyirahamwe kwayo bizatuma barushaho kugira imbaraga no guhuza imikoranire.

Ibi byagarutsweho na Frank Habineza Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda) mu nama iteraniye i Kigali, mu rwego rwo gushinga Ihuriro ry’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije.

Iyi nama ya mbere yiswe “East Africa Green Congress”, yitabiriwe n’amashyaka yo mu karere arimo “Ecological Party of Uganda”, “Mazingira Green Party of Kenya”, “Burundi Green Movement” na “Democratic Green Party of Rwanda”. By’umwihariko i Burundi bakaba biga uburyo ishyaka ryabo na ryo ryakwinjira mu murongo umwe n’andi ntirikomeze kwitwa Movement.

Ku ikubitiro, hemejwe amahame shingiro Ihuriro rizagenderaho. Frank Habineza agira ati “Iyi ni intambwe ikomeye duteye. Ihuriro ni umurongo wo guhurizamo ibitekerezo, ahari ikibazo twese tukakigira icyacu. Nk’ubu hari abantu birukanwe Tanzania, bisaba rero ko duhuza ijwi abo bantu tukabavugira kuko hari uburenganzira baba bavukijwe. Bizaduha kandi imbaraga, kuko tuzakorana na Leta z’ibihugu, ndetse tunakorane n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.»

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umunsi wa mbere w’iyi nama igomba kumara iminsi ibiri, abayitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho bunamiye imibiri ihashyinguye ndetse batambagizwa urwibutso mu rwego rwo kubasobanurira amateka y’u Rwanda.

Nyuma yo gusura urwibutso, mu kiganiro n’itangazamakuru, Frank Habineza yagize ati «Iki gikorwa twagitekereje mu rwego rwo kwereka bagenzi bacu baturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Ni umwanya wo kubereka ko batagomba gushyigikira ikibi mu mashyaka yabo, kugira ngo bakumire ikibi aho cyaturuka hose, bakirwanye, Jenoside kimwe n’ubundi bwicanyi bwibasira ikiremwamuntu ntibizongere kubaho ukundi.»

Robinnah Nanyunja, Perezida w’Ishyaka riharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ryo muri Uganda, yavuze ko ibyo yiboneye ari amateka mabi ku Rwanda ndetse no mu karere. Ati «Twigiyeho uburyo tugomba kurwanya ikibi cyose. Ibyabaye mu Rwanda birababaje cyane, biteye agahinda. Ariko kandi turashima na none intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’ibibi rwanyuzemo.”

Nyuma yo gusura urwibutso, batanze inkunga yo kurufasha mu mirimo ihakorerwa buri munsi.

Frank Habineza, Perezida wa DGPR na Robinnah Nanyunja, Perezida wa Ecological Green Party of Uganda
Abitabiriye Ihuriro rya mbere ry'amashyaka arengera ibidukikije mu karere basuzuma amategeko azabagenga
Batanga inkunga yo gufasha urwibutso mu mirimo yarwo ya buri munsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages