00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibyiciro cumi na bitatu mu kuzamura imibereho y’abatishoboye

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 July 2013 saa 10:33
Yasuwe :

Guteza imbere imibereho y’abatishoboye ni bimwe muri gahunda za Guverinoma, aho Minisitiri w’Intebe yagaragarije inteko ishinga Amategeko imitwe yombi ibyiciro cumi na bitatu, bizibandwaho mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2013, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejeje ku nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bitandukanye Guverinoma yagezeho bigamije guteza imbere imibereho y’abatishoboye (Social Protection). (…)

Guteza imbere imibereho y’abatishoboye ni bimwe muri gahunda za Guverinoma, aho Minisitiri w’Intebe yagaragarije inteko ishinga Amategeko imitwe yombi ibyiciro cumi na bitatu, bizibandwaho mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2013, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejeje ku nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bitandukanye Guverinoma yagezeho bigamije guteza imbere imibereho y’abatishoboye (Social Protection).

Minisitiri w’intebe yatangaje ko Guverinoma ifite gahunda 13 ziyifasha kwita ku batishoboye no kubafasha kwifasha zirimo Gahunda ya VUP, ubudehe, gufasha no gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, Gahunda ya Girinka, Gufasha abatishoboye mu kugira ubwisungane mu kwivuza, Gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda batahuka no gufasha abanyamahanga b’impunzi baba mu Rwanda, Gufasha no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Ifunguro rya saa sita n’inkongoro y’amata ku bana kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, Gufasha abaturage kubona inguzanyo binyuze mu murenge SACCO, kurwanya imirire mibi ku bana, Gufasha abaturage kuva muri nyakatsi n’abatuye ahantu habi hahanamye n’ahashobora kwibasirwa n’ibviza, gufasha abafite ubumuga kimwe no gufasha abasigajwinyuma n’amateka.

Mu bikorwa by’ingenzi Guverinoma iteganya gukora, Minisitiri w’Intebe yatangarije inteko ishinga amategeko muri gahunda muri gahunda y’imyaka 7 (2011-2017) ndetse no kugera mu cyerekezo 2020 mu rwego rwo guteza imbere abatishoboye, hateganijwe kugabanya umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, biteganyijwe ko muri EDPRS II umubare w’abakene ubu bangana na 44.9% uzagabanuka ukaba munsi ya 30%; mu cyerekezo 2020 uyu mubare uzagabanuka ugere kuri 20%.

Muri gahunda zo kugabanya umubare w’abafite ubukene bukabije, muri EDPRS II umubare wabo ubu ungana na 24%, uzagabanuka ugere ku 9% naho mu Cyerekezo cya 2020 ubukene bukabije buzaba bwarashize.

Mu cyerecyezo 2020, igipimo cy’uko ubukungu busaranganijwe (Gini- Coefficient) ubu kingana na 0.49 kizagezwa kuri 0.35 mu gihe mu bihugu byateye imbere iki gipimo kiri hagati ya 0.25 na 0.40.

Mu Cyerekezo 2020 umubare w’Abanyarwanda bakorana n’ibigo by’imari ubu ungana na 47% uzazamuka ugere kuri 90%. Na ho abaturage bizigamira bakoresheje ibigo by’imari n’ibimina ubu bageze kuri 72% bazaba ari 100%.

Muri gahunda yo kurandura imirire mibi, umubare w’abana bari mu nsi y’imyaka 5 bafite ibimenyetso by’imirire mibi uzava kuri 44% (2010 Demographic and House Hold Survey (DHS) report), uzaba 15% mu Cyerecyezo cya 2020.

Imiryango y’abakene batishoboye ihabwa inkuga y’ingoboka na VUP izava ku 57,000 y’abatishoboye bo mu mirenge 240, igere ku 105,000 mu mirenge yose uko 416 mu mwaka wa 2017.

Abaturage bose ku kigero cya 100% bazaba bari muri gahunda y’ubwisungane (abafite ubushobozi bazashishikarizwa kwiyishyurira naho abatabufite Leta izabishyurire). Abaturage bangana na 65% baza batuye mu midugudu naho abangana na 35% bazaba bari mu mijyi.

Mu mwaka wa 2014 abana bose baba mu bigo by’impfubyi bazashakirwa imiryango ibakira. Abagenerwa inkunga y’ingoboka itangwa na FARG bazaba 6,800 bavuye ku 21,032 bafashwa uyu munsi.

FARG izakomeza gufasha no gutera inkunga abarokotse jenoside, batishoboye, by’umwihariko abakuze b’incike ku buryo umubare w’abatishoboye uzagenda ugabanuka. Izakomeza gufasha abarokotse kwiga amashuri yisumbuye, ay’imyuga (TVET) n’amashuri makuru.

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Turere 19 dusigaye babana n’ubumuga ndetse n’ubundi burwayi basigiwe na jenoside ndetse n’ababana n’ihungabana rihoraho bazavuzwa.

Ku birebana no gushakira icumbi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu myaka itanu iri imbere, FARG izasana amazu y’imiryango 3,036, hanubakirwe imiryango yacikanwe izagaragara.

Muri gahunda ya Girinka biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 hazaba hamaze gutangwa inka 350,000.

Guteza imbere abatishoboye

Kuva mu mwaka wa 2008, VUP imaze gutanga inkunga y’ingoboka ingana na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga VUP itanga ashingira ku mubare w’abagize umuryango. Umuryango w’abantu 5 uhabwa 21,000 FRW. Imiryago VUP ifashwa uyu munsi ni 42,412 ibarizwa mu mirenge 180; imaze kandi guhemba abatishoboye bo miryango 47,217 yo mu mirenge 150 bahawe akazi, amafaranga angana na hafi miliyari 19; imaze kugenera inguzanyo ingana na hafi miliyari 14Rwf abatishoboye bo mu miryango 181,229 yo mu mirenge 150 ngo ibafashe kwikorera imishinga yo kubavana mu bukene. Ubu Porogaramu z’ubudehe zifite imishinga 10,216 mu turere 15 irimo gushyirwa mu bikorwa.

Binyujijwe mu nkunga itangwa na FARG, abarokotse jenoside batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka ni 21,032. Kuva FARG yajyaho imaze gutanga inkunga y’ingoboka isaga miliyari 9. Abamaze guhabwa inkunga yo kubafasha kwivuza ni 164,000, abavujwe ihungabana n’ibindi bikomere bikomeye basigiwe na Jenoside bo mu turere 11 kubufatanye n’Ibitaro by’u Rwanda bya Gisirikare na FARG ni 18,561.Iki gikorwa cyatwaye amafaranga 264,356,693 Rwf. Iyo bajya kwivuza hanze byari gutwara miliyari 110.3 Rwf. Abafashijwe kubona amacumbi ni 39, 612, abahawe inkunga yo kwiga mu mashuri yisumbuye ni 68, 367, abishyuriwe amashuri y’imyuga ni 2,099 naho abafashijwe kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru ni 11,970.

Hagaragaye ikibazo cyihariye ku bantu b’incike mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bangana na 1502.Mu rwego rwo kubafasha Guverinoma yashyizeho gahunda yihariye yo kubavuza, kubabonera ibibatunga bya buri munsi harimo litiro y’amata ku munsi, kububakira amazu mu midugudu bakegera abandi no kubashakira abantu bo kubitaho.

Ku birebana na gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, imiryango itishoboye ibihumbi 172,237 imaze guhabwa inka.

Ku byerekeye Porogaramu y’ubwisungane, mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, umubare w’abari bafite ubwisungane mu kwivuza wari ku kigero cya 80.7%. Muri abo, Leta yishyuriye abangana na 23% bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe itanga amafaranga arenga miliyari 4.7 buri mwaka. Andi miliyari 2.6 akoreshwa mu kuvuza abavuzwa na Mutuelle mu bitaro byo kurwego rw’igihugu. Amafaranga yose Leta yakoresheje umwaka ushize kuri mutuelle yari miliyari 7.3 mu rwego rwa Mutuelle buri mwaka. Kuva mu mwaka wa 2009 kugeza uyu munsi Leta imaze gufasha abarwayi 137 kujya kwivuriza mu bitaro byo mu mahanga. Buri mwaka Leta iteganya ingengo y’imari ingana na miliyoni 400 zo gufasha aba barwayi.

Mu rwego rwo kuvura Abanyarwanda bafite uburwayi budasanzwe, abagera ku 34,911 bo mu Turere 10 bavuwe n’impuguke z’abaganga b’ababasirikari muri Army Week.

Muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahutse, kuva mu 1994 kugeza uyu munsi, hamaze kwakirwa abarenga miliyoni 3.5 kandi bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe. Mu mwaka wa 2012-2013 wonyine, hatahutse 8,724 kandi bose bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.

Ku birebana no gufasha impunzi z’abanyamahanga ziba mu Rwanda, hafashijwe impunzi 72,267 bacumbikiwe mu nkambi z’impunzi za Gihembe muri Gicumbi, Kiziba muri Karongi, Kigeme muri Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo, Ngoma n’inkambi y’agateganyo ya Nkamira.

Mu rwego rwo gusubiza abavuye ku rugerero batishoboye mu buzima busanzwe, abangana na 2,507 bahawe inkunga yo kubafasha kwifasha; abandi 2,581 bafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza. Hamaze kubakwa amazu 585; ayandi 116 aracyubakwa. Hubatswe hanatangizwa ibigo 3 byo kwigisha imyuga itandukanye ingabo zavuye ku rugerero mu Turere twa Kicukiro, Rwamagana na Nyagatare. Ibindi bigo nk’ibi 4 birimo kwubakwa mu Turere twa Musanze, Rwamagana, Kicukiro na Muhanga.

Haguzwe imodoka yabigenewe yo mu bwoko bwa kositeri itwara abavuye ku rugerero bafite ubumuga bagendera mu magare. Abavuye ku rugerero 8,655 bahawe amahugurwa y’imyuga n’ibikoresho by’ibanze, 853 bahawe amahugururwa yo kubatoza gukora imyuga naho abangana na 1,555 bafashijwe kwiga mu mashuri asanzwe. Amakoperative arenga 100 y’abavuye ku rugerero yahawe ubufasha butandukanye burimo amahugurwa yo kubafasha kwihangira imirimo n’ingendo shuri.

Hatangijwe gahunda yo guha ifunguro rya sa sita abana batishoboye bo mashuri abanza. Kuri ubu iyi gahunda ikorerwa mu mashuri abanza 79 ku banyeshuri 82,000 bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Hashyizweho kandi na gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana kabiri mu cyumweru iri mu bigo by’amashuri y’incuke n’abanza kugera mu wa mwaka wa gatatu. Kuri ubu abana 80,884 mu mashuri 112 bo mu turere 14 twagaragayemo imirire mibi ni bo bahabwa amata.

Mu myaka 5 ishize, kubera izi gahunda zose zavuzwe haruguru zo guteza imbere abatishoboye, zatumye miliyoni imwe y’abakene bava mu bukene naho ikigero cy’ubukene kiva kuri 57% kigera kuri 45% naho ikigero cy’ubukene bukabije cyavuye kuri 36% kigera kuri 24%.

Binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi abagore bigishijwe guteka indyo yuzuye. By’umwihariko, imiryango 3,929 ifite abana barwaye bwaki, 2,049 muri yo yakemuye ikibazo cy’imirire mibi.

Mu rwego rwo gufasha imiryango ituye ahantu habi hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk areas) baharuwe imiryango 47,680 igomba kwimurwa. Muri iyo 20,922 imaze kwimurwa; isigaye izaba yarangije gutuzwa neza bitarenze Nzeri uyu mwaka bikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 6.4 Frw hatabariwemo uruhare rw’abaturage n’izindi nzego zizafasha muri iki gikorwa mu rwego rw’umuganda.

Imiryango 7,212 yahuye n’ibiza mu yahawe inkunga zitandukanye (ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi n’isakaro) zifite agaciro ka miliyoni hafi 904Frw.

Imiryango 124,671 yafashijwe kuva muri nyakatsi. Muri iyi miryango Guverinoma ku bufatanye n’abaturage yubakiye imiryango itishoboye 77,009 (imiryango 48,674 y’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere yubakiwe amazu naho imiryango 28,335 bo mucyiciro cya 2 bahawe isakaro).

Leta kandi yimuye inatuza neza imiryango yari ituye ahibasirwaga n’ibiza: Muri Gishwati himuwe imiryango 1,300, ku musozi wa Rubavu 1,281, i Bweyeye imiryango 180 n’indi miryango 200 yari iri muri Kayonza na Rwamagana.

Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga, ibigo byita ku bana bafite ubumuga 30 byahawe inkunga ingana na 122, 00,000 FRW yo gukora imishinga ibyara inyungu. Ibigo bibiri bya Gatagara na Rwamagana byahawe insimburangingo n’inyunganirangingo zifite agaciro ka miliyoni 48. Amakoperative 14 y’abafite ubumuga yahawe inkunga ingana na 38,426,550 Frw.

Ku byerekeye kuvana abana mu bigo by’imfubyi, ababana na ba nyina mu magereza ndetse n’ababa mu mihanda; abana 1,766 bamaze kubonerwa imiryango yabakiriye. Muri aba, abangana na 1,056 bavanwe mu bigo by’imfubyi, 667 bavanwa mu mihanda na ho 43 bavanywe mu magereza.

Ku birebana no gufasha abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye hamaze gufashwa abana 323 kwiga imyuga; kandi iyo barangije amahugurwa bahabwa ibikoresho byo kubafasha guhita batangira akazi; abandi 63 batari babashije kubona amanota abahesha buruse ya Leta bafashijwe kwiga kaminuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages