Imihigo imaze kumenyerwa mu Rwanda. Buri mwaka abayobozi b’uturere bahigira imbere ya Perezida wa Repubulika ibyo bazakora uko umwaka utashye. Muri uyu mwaka igenzura ry’imihigo mu turere riratangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2013, Akarere ka Rulindo abe ariko kabimburira utundi.
Abashinzwe kugenzura imihigo y’uturere barahurira mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga, mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uturere mu mwaka wa 2012/2013. Iki gikorwa kizasozwa kuwa 8 Kanama 2013. Buri karere kazagenzurwa iminsi ibiri, umunsi wa mbere ari uwo kugenzura ibyanditse mu bitabo na ho umunsi wa kabiri uzabe uwo kugenzura ibikorwa.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, abazasuzuma imihigo y’uturere bagabanijemo amatsinda ane, bagizwe n’abakozi bakuru mu nzego zitandukanye zirimo Perezidansi ya Repubulika, Ibiro bya Minisitiri w’intebe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ibigo bya Leta, Urwego rwa Sosiyete sivile, Ihuriro ry’abikorera mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali.
Minisitiri Musoni agira ati “Guhiga byihutisha iterambere, bituma haba umutima wo gukorera hamwe kandi abantu bagira ibikorwa ibyabo, bituma byihutisha iterambere. Imihigo ifasha kubaka uburyo bw’imikorere, igenamigambi rinoze n’ishyirwa mu bikorwa rinoze kandi ahabonetse intege nke hagatangwa inama.”
Minisitiri Musoni atangaza ko imihigo imaze imyaka ibiri ishyirwa mu bikorwa mu turere twose ariko mbere byakorwaga ku rwego rw’intara, uturere tubiri tw mbere akaba ari two twinjira mu irushanwa ku rwego rw’igihugu.
Mu rwego rwo gusuzuma imihigo, Minisitiri Musoni James yatangaje ko akarere kabanza kakikorera isuzuma, hagakurikiraho urwego rw’intara. Agira ati “akenshi usanga aho akarere kishyize mu gushyira mu bikorwa imihigo, hadatandukana cyane n’amanota yatanzwe n’intara ndetse no ku rwego rw’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO