00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari byinshi byakorwa urubyiruko rukaba igisubizo ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 September 2013 saa 11:30
Yasuwe :

Uko imyaka ihita indi igataha, hagenda hagaragara umubare munini w’urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza. N’ubwo umubare w’abarangiza amashuri ugenda wiyongera, birushaho gukaza ubukana bw’umubare munini w’abatagira akazi. Bigaragazwa n’umurongo w’abatonda imbere y’ibigo byatanze amatangazo y’akazi, iyo hakenewe abarangije amashuri yisumbuye, abasohotse muri Kaminuza barabihisha, kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Ariko kandi urubyiruko rwashoboye guhanga imirimo, (…)

Uko imyaka ihita indi igataha, hagenda hagaragara umubare munini w’urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza. N’ubwo umubare w’abarangiza amashuri ugenda wiyongera, birushaho gukaza ubukana bw’umubare munini w’abatagira akazi. Bigaragazwa n’umurongo w’abatonda imbere y’ibigo byatanze amatangazo y’akazi, iyo hakenewe abarangije amashuri yisumbuye, abasohotse muri Kaminuza barabihisha, kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Ariko kandi urubyiruko rwashoboye guhanga imirimo, rugombye kubera isomo abandi, mu rwego rwo kwigira.

IGIHE twaganiriye na Kanangire Ngabo Christian atubwira byinshi byakorwa kugira ngi ibibazo byugarije urubyiruko bicogorwe, na bo bibone ku kuba igisubizo cy’iterambere ry’igihugu aho kuba ikibazo.

IGIHE: Ni iki cyatumye wiyemeza gutanga Kandidatire ku mwanya w’Ubudepite kandi ukiri muto?

K.N.Christian: Icyatumye numva naharanira kujya mu nteko, ni uko muri njye nifuza guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko. Kuba ndi muto rero sinumva niba hari imyaka runaka igomba kugerwaho kugira ngo umuntu yubake igihugu cye. Itegeko Nshinga ry’igihugu cyacu ryemera ko ugejeje ku myaka 21 yajya mu Nteko. Nta myaka mike cyangwa myinshi rero ikenewe, icyangombwa ni ibitekerezo byubaka igihuggu.

IGIHE: Ni ibihe bibazo ubona byugarije urubyiruko?

KNChristian: Iyo urebye urubyiruko ibibazo bafite ni bitatu. Icyambere hari ibura ry’akazi, ni ukuvuga ubushomeri; icya kabiri hari ikibazo cy’urumogi n’ibindi biyobyabwenge birwugarije, icyo ahanini kigaterwa no kutagira icyo bakora; icya gatatu; icya gatatu ni umuco nyarwanda watakaye mu rubyiruko.

IGIHE: Witeguye guhangana na byo ute uramutse ugiye mu Nteko ishinga amategeko?

K.N.Christian: Gufasha urubyiruko kuva mu bushomeri binyuze mu gushyiraho ikigega gifasha urubyiruko mu kwihangira imirimo. Ikindi ni uko hakongerwa ingengo y’imari igenerwa Inama y’Igihugu y’urubyiruko (CNJR) kugira ngo irusheho gukora neza no kwegera urubyiruko. Ibyo bikazagerwaho numvisha abadepite bagenzi banjye akamaro k’imishinga y’amategeko nzategura kandi nzaba nakoreye ubushakashatsi, mu bigo bifite aho bihuriye n’urubyiruko ndetse n’abo rireba ubwabo.

IGIHE: Bivugwa ko abadepite batora amategeko batabanje kubaza abo bireba. Woweu bivugaho iki?

KNChristian: Icyo twakoraga ni ukumenya ukuri ku bibazo urubyiruko rufite, ubu mfite amakuru ahagije ku bibazo birwugarije. Tuzakomeza dukorane?

IGIHE: Uvuga ko uzashyiraho ikigega gifashs urubyiruko mu kubona inguzanyo kandi hari BDF na COOJAD. Muzakorana mute?

KNChristian: BDF si iy’urubyiruko gusa ireba abanyarwanda bose, COOJAD na yo ikora nka banki. Icyo kigega kizaba ari umwihariko gukorana n’urubyiruko gusa, kigamije kurufasha gukora, gushyira mu bikorwa imishinga rufite.

IGIHE: Icyo kigega kizakora iki? Amafaranga yacyo azava he? Uteganya ko cyajyaho mu gihe kingana iki uramutse ugiye mu nteko?

K.N.Christian: Nk’uko nabivuze icyo kigega kizakorana n’urubyiruko gusa, kizigisha urubyiruko uko bakora imishinga yunguka, nyuma itoranyijwe ishakirwe inkunga n’inguzanyo mu mabanki. Amafaranga ikigega kizakoresha azava mu ngengo y’imari ya Leta, dushake n’abaterankunga. Ngeze mu nteko ni cyo cya mbere naheraho.

IGIHE: Twavuga ko icyo kigega cyaba umwishingizi w’imishinga y’urubyiruko?

K.N.Christian: Icyo kigega cyakorana n’amabanki ku mishinga y’urubyiruko, amafaranga bayahabwe ariho binyuze kugira ngo kiyikurikirane.

IGIHE: Uvuga ko uzashyiraho ikigo cyigisha umuco. Kizaba ari icyawe bwite? Kizakora gite?

K.N.Christian: Ikigo ntikizaba ari icyanjye bwite, gishobora kuba icya Leta cyangwa se icy’abikorera. Hari benshi bifuza kuza gushinga ikigo nk’icyo mu Rwanda. Twifuza ko cyakwaguka kikagera mu bigo by’amashuri.

IGIHE: Bivugwa ko Abadepite bavugabyiza iyo biyamamaza, bamara gurorwa bakaruca bakarumira. Ubivugaho iki?

K.N.Christian: Ni inshingano ya mbere kwegera abo duhagarariye, kandi numvako umuntu akwiye kujya abazwa ibyo yemeye igihe yiyamamazaga. Niteguye, ngize amahirwe yo kujya mu nteko, kugaruka tukaganira ku byo nabasezeranyije, no kwakira ibitekerezo byabo.

IGIHE: Urubyiruko ubu bavuga ko kugabanya umubare w’abahabwa amafaranga y’inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bizatuma higa bake kubera amikoro? Icyo kibazo ukibona ute? Cyakemuka gite?

K.N.Christian: Iki kibazo nticyoroshye kandi uburezi ni umusingi w’iterambere ry’igihugu. Iki kibazo Guverinoma irimo kucyigaho uburyo cyakemuka. Nanjye rero byasaba ko nabanza kucyiga neza, tugafatanya n’izindi nzego tukagishkira umuti urambye.

IGIHE: Uramutse ugiye mu nteko byaba ari amahirwe menshi gushyira mu bikorwa ibitekerezo byawe. Ariko se, uramutse udatowe ibitekerezo byawe uzabikomeza cyangwa uzabihagarika.

K.N. Christian: urabyumva ngiye mu nteko ni byo naheraho, ariko nanone ndamutse ntatowe sinabireka kuko ni umusanzu ukomeye w’ibitekerezo natangiye gutanga. Nabigeza no ku bandi kandi nkajya mbikurikirana. Icyo mparanira ni uko urubyiruko rutera imbere.

IGIHE: Ni iki wumva wakongera ku byo tuganiriye byari ngombwa kuvugaho ariko tutakomojeho?

K.N.Christian: Ibitekerezo by’urubyirko ni byo bigomba kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa ugenera urubyiruko?

KNChristian: Twifuza ko haba impinduka ku bikorerwa urubyiruko kandi tuzabigeraho, urubyiruko nibatureba be kutubonamo ibibazo ahubwo ari igisubizo cy’ubukungu bw’igihugu.

IGIHE: Tubifurije amahirwe.

Kanagire Ngabo Christian: Murakoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages