Hashize igihe mu bitangazamakuru no mu baturage b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya hagaragara urwikekwe ndetse hagati y’ibihugu byombi hakanavugwa ihungabana ry’umubano wabyo. Ahanini byatangiye kumenyekana ubwo Perezida Kikwete wa Tanzaniya, yasabaga u Rwanda kujya mu biganiro n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Nta gitangaza kirimo kumva hafatwa umwanzuro ko uwo mubano wahungabanye wazahurwa, dore ko n’ibyo bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bityo no kugirana ubufatanye bikaba biza mu nshingano z’uwo muryango.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera, avuga ko ingamba zafashwe kugira ngo hakemurwe ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse.
Yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose dufashe ibi bihugu gukuraho icyatumye ibintu biba gutya. Sinshaka kuvuga byinshi ku birimo gukorwa kuri iki kibazo. Ibirebana na dipolomasi birimo gukorwa bitanyujijwe mu itangazamakuru.”
Dr Sezibera avuga ko ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Tanzaniya biri mu biraje ishinga EAC, kuko kutumvikana bitabera byiza akarere. Ati “ikibazo kigomba gukemurwa…Nizeye neza ko kizakemurwa ku buryo bwa dipolomasi.”
Sezibera wumvikanye bwa mbere avuga kuri iki kibazo, avuga ko cyumvikanye mu bitangazamakuru, mu gihe nyamara ibihugu byombi byari bigikorana mu bibazo by’akarere ndetse n’imikoranire hagati yabyo. Ati “Intumwa za Minisiteri ya Tanzaniya zagiye i Kigali vuba aha mu biganiro na bagenzi babo b’u Rwanda.”
Yaboneyeho umwanya asaba itangazamakuru kwitondera uburyo batanga amakuru, ku buryo ridashobora gusenya umubano w’ibihugu byombi.
Kunyomoza amakuru yavuzwe ku Rwanda na Uganda
Dr Sezibera yanyomoje amakuru yavugaga ko u Rwanda na Uganda byahagaritse gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, anabaza ukuri kw’ayo makuru dore ko atari yanatangajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Ati “Aya makuru ni mashya kuri Jye. Ntayo nigeze numva, ndetse na EAC ntabyo yamenyeshejwe.»
Umunyamabanga Mukuru wa EAC kandi, yananyomoje amakuru avuga ko Perezida Paul Kagame yagiye yanga kwitabira inama zimwe na zimwe zo mu karere. Ati “Ikibabaje ntabwo nagiye nandika uko abayobozi bitabiriye inama, ariko Perezida Kagame yari mu nama ya EAC yabereye Nairobi.”



















TANGA IGITEKEREZO