Umuryango Enough Project wasohoye raporo ifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’u Rwanda muri Congo: Kumva impamvu yo kugera ku mahoro”. Iyo raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 16 Ukwakira 2013 igaragaza ibintu bitandukanye byakurikizwa, kugira ngo amahoro nyayo agerweho mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
IGIHE twabakusanyirije bimwe mu by’ingenzi bikubiyemo, ari ukubanza kwita ku kibazo cy’ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda, guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuvugurura inzego z’ubuyobozi muri Congo, kureka gukomeza gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na M23, kurinda abanye-congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’itahuka ry’impunzi z’abanye-congo baba mu Rwanda barenga 50,000 no guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Congo umaze imyaka irenga 19 urimo agatotsi.
N’ubwo ibyo ari bimwe mu byo iyo raporo hazamo n’icyemurwa ry’ikibazo cy’icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo, ryakomeje kugaragaramo akajagari ahanini bitewe n’uko icyo gice usanga cyuzuyemo imitwe yitwaje intwaro, na yo iba iri muri ibyo bikorwa.
Iyi raporo ivuga ko amakimbirane muri Congo atazagera ku iherezo, igihe hazaba hirengagijwe ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, ubukungu bwarwo ndetse n’impamvu za politiki zakomeje kugaragazwa kuva iki kibazo cyatangira. Iyi raporo yibanda ku mubano w’u Rwanda na Congo, ikomeza ivuga ko intumwa ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Mary Robinson, n’intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Russ Feingold, bagomba gukora uko bashoboye bagakemura ibi bibazo.
Umwe mu bashinzwe umuryango Enough Project, John Prendergast, yagize ati “U Rwanda na Congo ni inzovu, buri imwe ituye mu cyumba cy’indi. Kugeza ubwo umubano w’izo nzovu, uzanozwa, na ho ubundi amakimbirane azahoraho mu Burasirazuba bwa Congo.”
Umwe mu basesengura politiki ya Enough Project, Sasha Lezhnev agira ati ”urufunguzo rw’amahoro, ni ukwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na Congo, hakiyongeraho n’akarere; hatezwa imbere urwego rw’abikorera bashoboye gukorera ubucuruzi mu gice cy’amabuye y’agaciro kitarimo amakimbirane. Kuri ubu ikibazo kiri ku mabuye y’agaciro, ariko impamvu ni uko amamiliyoni y’amadolari abarirwa mu birombe by’agaciro bitabyazwa inyungu. Intumwa ya Loni n’iya Leta zunze Ubumwe za Amerika, zigomba gushishikariza ibijyanye n’ubufatanye mu gushaka amahoro, kugira ngo iri shoramari rigirire akamaro impande zombi. Bamwe bazungukira muri serivisi z’ubukungu, abandi mu mafaranga ava mu bucukuzi ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo n’imihanda mishya.”
Akomeza avuga ko u Rwanda, Congo n’akarere bizungukira mu ishoramari ry’amahoro aho kuba iry’intambara.
Ingaruka za nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, zatumye Uburasirazuba bwa Congo bukomeza kuba isibaniro. Ibi byiyongeraho na ruswa yakomeje kugaragara mu buyobozi bwa Congo, bigatuma igisirikare cy’icyo gihugu n’imitwe yitwaje intwaro, bakomeza guteza imbere umuco wo kudahana.
Ikibazo cy’u Rwanda, nk’uko byakomeje kugarukwaho, ni icy’umutekano warwo wakunze kubangamirwa n’umutwe wa FDLR uherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu rwego rwo gukemura umuzi w’ikibazo, iyi raporo itanga inama kuri Loni na Amerika, yo gushyigikira amahoro, umutekano n’ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’ibihugu 11 byo mu karere. Ikindi hagomba gukurwaho ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na M23 n’iyindi. Iyo raporo ivuga ko igihugu kizajya gifatwa gitera inkunga iyo mitwe, kigomba kujya gihanwa.
N’ubwo izindi raporo zakunze kwibasira u Rwanda, iyi yo isaba ko ikibazo cy’ubukungu n’umutekano by’u Rwanda byakwitabwaho, no kuvugurura inzego za Congo kugira ngo amahoro agerweho. Ikindi ngo ubushake bwa Politiki buzagerwaho igihe ibihugu byombi bizaba bibasha gukorana ubucuruzi, binafatanya mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’umutekano.
Congo niramuka igize ahacukurwa amabuye y’agaciro hatekanye, ibikorwaremezo bigezweho kongeraho u Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kibereye ishoramari, ibi bizagira impinduka zigaragara ku mutuzo n’umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Umuryango Enough ufite umushinga ugamije gusoza amakimbirane no kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Watangijwe na Gayle Smith na John Prendergast, bagamije gushishikariza abanyamerika kujya basaba impinduka aho ibintu bimeze nabi.



















TANGA IGITEKEREZO