00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abagore bacuruza agataro barasaba ubuyobozi kubashakira amasoko bakoreramo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 July 2017 saa 08:43
Yasuwe :

Mu mujyi wa Huye, bamwe mu bacuruza agataro bazwi nk’abazunguzayi biganjemo abagore barasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha kubona amasoko n’igishoro kuko barambiwe guhora bacengana n’inzego z’umutekano zibafata zikabambura ibicuruzwa byabo cyangwa bakiruka bazihunga bikaba byabateza impanuka.

Haba ku manwa cyangwa ku mugoroba, mu duce dutandukanye mu mujyi wa Huye, uherereye mu karere ka Huye, hagaragara abagore bikoreye imbuto cyangwa bazunguza ubuconsho n’imyenda, ubucuruzi nabo bavuga ko babukora bazi ko butemewe, ari nayo mpamvu ituma bacuruza bacunga ijisho ry’urwego rw’umutekano rwa Dasso.

N’ubwo ababikora bazi ko bitemewe bavuga ko babiterwa nuko kubikora ariyo nzira yonyine bafite yo gushakisha amaramuko.

Umwe muri aba bagore ucuruza imbuto yagize ati “Kuza gucuruza mu muhanda mbikora kuko ariho nkura amaramuko nkabona n’icyo naha umwana wanjye. Ni ukwirirwa dukwepana na Dasso, ku buryo ducuruza tubunza imitima. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha bukaduha ahantu ho gukorera nk’uko aba Kigali babibakoreye”.

Undi nawe ucuruza ubuconsho ati “Ibya hano mu mujyi wa Huye ni ibintu bidasobanutse, ubu koko naba mfite ahantu nkorera nkirirwa mbunga gutya? Turasaba ubuyobozi kudufasha tukava mu muhanda kuko turambiwe guhora twirukanka”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yavuze ko nk’ubuyobozi bakora ibishoboka byose ngo bakumire ubwo bucuruzi butemewe, aho bagira inama ababukora bakabafasha no kubuvamo, ariko bagatungurwa no kubona haza abandi bashya.

Niwemugeni ati “Ingamba zifatwa buri gihe, kandi buri mwaka, buri gihembwe, buri kwezi, tugira uko duhura nabo, ariko havuka abandi bashya, kandi n’iyo dushatse guhura nabo ntabwo bose batwemerera ngo baze, gusa icyo twifuza ni uguhura na bo bose, tukareba uburyo tubashakira ahantu ho gukorera mu buryo bwemewe”.

Mu mwaka wa 2014, bamwe mu bacururiza mu muhanda mu buryo butemewe bahawe ibibanza mu isoko rya kijyambere rya Huye ku buntu nta n’imisoro batanga, ariko mu gihe gito bahita babireka basubira kuzunguza mu muhanda kuko bavugaga ko batabona abakiriya.

Kugeza ubu hamwe na hamwe nko mu turere twa Musanze, Nyarugenge na Kicukiro mu rwego rwo gufasha abazunguzayi gukorera hamwe bubakiwe amasoko n’ubwo naho bitarangije ikibazo, ariko aba Huye nabo bifuza gutekerezwaho.

Imibare igaragaza ko mu bakora ubuzunguzayi umubare munini ari abagore aho bagera kuri 68.2 %.

Abacuruza agataro biganjemo abagore bahetse abana biteye impungenge igihe bacungana n'inzego zishinzwe umutekano
Abacuruza agataro baba bazenguruka mu mujyi wa Huye bashakakisha ababagurira
Bifuza ko bahabwa amasoko bakareka kwirirwa bazunguruka mu mihanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages