Uruganda rwa SORWAL rumaze imyaka igera ku 10 rufungiwe imiryango ku mpamvu bivugwa ko zirimo ibirarane by’imisoro irenze ubushobozi bwarwo, rubereyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Karere ka Huye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kanama 2018, uruganda rwa SORWAL ni kimwe mu bikorwa Minisitiri Munyeshyaka yasuye.

Ubu aho rwahoze rukorera habaye itongo, abahaturiye bavuga ko hasigaye hihishamo amabandi akabacucura.

Munyeshyaka yavuze ko agiye kuganira n’inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’urwo ruganda kugira ngo ikibazo cyarwo gikemurwe vuba.

Yagize ati “Ni ugukorana n’ubuyobozi bwa Huye, Minisiteri zitandukanye na banki ziri muri kiriya kibazo, tukareba ukuntu habyazwa umusaruro ntihabangamire iterambere ry’Umujyi wa Huye ndetse byanashoboka n’imyenda abahakoreye babereyemo banki hamwe n’imisoro nabo tukareba uko byakorwa.”

“Baratekereza kuhateza cyamunara ariko byazakorwa mu buryo bwo guteza imbere Umujyi wa Huye, ubu icyo nzakora ni ubuvugizi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagaragaje ko bwifuza kuhateza cyamunara, ubutaka bwaho bukubakwamo inzu zo guturamo naho ibikoresho n’imashini byakoreshwaga mu ruganda bikajyanwa gukoreshwa ahandi.

Uretse ikibazo cy’uruganda ruri gupfa ubusa, abahoze barukorera n’abarugemuriraga ibiti basaba ko Leta yagira icyo ikora bakishyurwa kuko rwafunzwe rubambuye.

Uwitwa Kayiranga ati "Bandimo miliyoni ebyiri, kandi kuva muri 2003 kugeza 2017 badukataga amafaranga y’ubwiteganyirize ariko na yo ntibayishyuraga."

Muri gahunda arimo yo gusura Akarere ka Huye nka minisitiri ukareberera, biteganyijwe ko Munyeshaka azasura ibice bitandukanye by’umujyi, aganire n’abaturage ndetse asure n’ibikorwa by’amajyembere biba mu byaro.

Minisitiri Munyeshayaka aganirira n'abayobozi bo mu Karere ka Huye imbere y'ahahoze hakorera uruganda SORWAL
Minisitiri Munyeshayaka aganirira n'abayobozi bo mu Karere ka Huye imbere y'ahahoze hakorera uruganda SORWAL
Ahahoze hakorera SORWAL habaye indiri y'ibikoko n'amabandi
Ahahoze hakorera SORWAL habaye indiri y'ibikoko n'amabandi
Iyi modoka yafotowe mu mwaka wa 2014 ikigaragara, ubu yarengewe n'ibihuru
Iyi modoka yafotowe mu mwaka wa 2014 ikigaragara, ubu yarengewe n'ibihuru

[email protected]