00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: PSD yifuza ko yatsinda amatora 100%

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 September 2013 saa 11:40
Yasuwe :

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD), mu kwereka abayoboke baryo abakandida ryatanze bahatanira kujya mu nteko ishinga Amategeko, ubwo bari mu karere ka Huye, bifuje ko bibaye akarusho abakandida bose bari ku rutonde rwayo bajya mu nteko.
Ibi byagarutsweho na Hon Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ubwo yashishikarizaga abaturage b’Akarere ka Huye kuzatora bashishikaye (…)

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD), mu kwereka abayoboke baryo abakandida ryatanze bahatanira kujya mu nteko ishinga Amategeko, ubwo bari mu karere ka Huye, bifuje ko bibaye akarusho abakandida bose bari ku rutonde rwayo bajya mu nteko.

Ibi byagarutsweho na Hon Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ubwo yashishikarizaga abaturage b’Akarere ka Huye kuzatora bashishikaye ishyaka PSD. Agira ati “Icyo PSD yifuza ni uko abakandida bayo uko bari ku rutonde ari 76, bose bajya mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yibukije abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba PSD, ko hari byinshi ishyaka ryijeje Abanyarwanda kandi rikabigeraho birimo gusonera imisoro abahembwa umushahara uri munsi y’amafaranga ibihumbi mirongo itatu. Ati “Uko mwatoye PSD mu 2003, mu 2008 no mu 2010 ntitwigeze tubatenguha. Turabasa rero ko mwakongera mugatora PSD muri aya matora ya 2013, ndetse noneho bikaba akarusho, kuko turi Intumwa itumika.”

Asaba abayoboke ba PSD, by’umwihariko abakandida bayo gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza mu mahoro nta muvundo, bakabikora mu mudendezo ntawe babangamiye, kuko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kuba mu ishyaka cyangwa umutwe wa Politiki yihitiyemo.

Hon Mukakanyamugenga Jacqueline Visi Perezida wa kabiri wa PSD, wavuze mu mwanya w’abakandida depite b’iryo shyaka, yagarutse ku migabo n’imigambi yaryo muri manda y’imyaka itanu iri imbere, maze asaba abayoboke baryo ndetse n’abandi banyarwanda, kuzatora PSD, ngo kuko ari intumwa itumika kandi itazabatenguha.

[email protected]

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba na Perezida wa Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages