Mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu, uhereye mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibibazo byugarije abaturage birimo ibirebana n’imiturire, aho bamwe usanga “baba mu nzu zirutwa na nyakatsi”, abandi ugasanga barangwa n’isuku nke, aho usibye kwambara ibirenge kandi byaraciwe, hari n’abo usanga amavunja abageze ku buce. Ibi hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye byugarije imibereho myiza y’abaturage ni byo byibanzweho mu nteko ya biro politiki yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza kuri Petit Stade I Remera.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nteko, Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije imibereho myiza y’abaturage, aho yatanze ingero zirimo kuba hakiri abana benshi mu gihugu bibasiwe n’indwara ya bwaki bitewe n’imirire mibi, abandi ugasanga bambaye imyenda yuzuye umwanda, kimwe n’aho usanga hari abaturage barwaye amavunja harimo nka za Musanze na Bugesera, bityo abaza abayobozi bari aho ati “Bayobozi, ni mwe mbaza, ibi kubikemura birasaba iki?”
Mu kiganiro yatanze ku guhindura imyumvire n’imikorere y’abayobozi bo mu muryango RPF hagamijwe iterambere rirambye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yifashishije amafoto yagushije benshi mu kantu agaragaza bimwe muri ibi bibazo byugarije abaturage hirya no hino, yerekana ko nubwo hari byinshi byagezweho muri rusange aho yanagaragaje amafoto ya bamwe mu baturage bakuwe mu bucyene bunuma bagatezwa imbere, kuri ubu hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu gukemura burundu ibibazo bikigaragara byugarije abaturage mu nzego zose z’imibereho yabo.
Muri iyi nteko habayeho gusasa inzobe abayitabiriye bungurana ibitekerezo ku bibazo bikigaragara hirya no hino mu gihugu birimo ruswa ikirangwa hamwe na hamwe, impanuka zihitana benshi mu mihanda, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rw’abana, kugabanuka k’umubare w’abari mu bwisungane mu buvuzi, ubujura bwa hato na hato mu ngo n’ibindi.
Byinshi muri ibi bibazo si bishya, ndetse hafi ya byose usanga hari gahunda bisanzwe byarashyiriweho hagamije kubikemura cyangwa kubirandura, ibi byateye Perezida Kagame gusaba abayobozi barimo abaminisitiri ndetse n’abameya b’uturere dutandukanye kugira icyo babivugaho, benshi barya indimi kubwo kubura ibisobanuro, ariko bungikanya mu gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ku bwo kutabasha kuzuza inshingano zabo bakemura burundu ibyo bibazo byagaragajwe, bityo nawe abasaba kwikosora mu maguru mashya, bitihise hagafatwa ingamba zikaze kuri bo.
Bisanzwe biri mu muco wa RPF ko abayabozi ku nzego zose babazwa ibirebana no kuzuza inshingano zabo, aho usanga abatannye n’abagenza gahunda ziri mu nshingano zabo biguru ntege babibazwa ku karubanda mu rwego rwo gukorera mu mucyo.
Nubwo ubukungu bw’u Rwanda buri ku muvuduko w’iterambere uri hejuru ku rwego rw’umugabane wose wa Afurika, aho buri mwaka bwiyongeraho hejuru ya 6% kuva mu myaka hafi 10 ishize ndetse kandi iri terambere rikaba, usibye kugaragazwa mu mibare, rinagaragarira buri wese ku maso, ukurikije imigendekere y’iyi nteko ya biro politiki ndetse n’ibyo twatangarijwe n’umwe mu bakomiseri muri uyu muryango, ibimaze kugerwaho ntibibuza RPF gukomeza kugira inyota yo kurushaho gukemura ibibazo biba bikirangwa hasi mu baturage, kabone n’iyo byaba ari bicye cyane, bihabwa agaciro gakomeye ndetse bigakemurwa n’ingonga hagamijwe guhindura imibereho y’abaturarwanda iganishwa aheza kurusha.
Abayobozi bigira ibitangaza n’abaharanira inyungu zabo kurusha iza rusange bagarutsweho
Perezida Kagame yatanze impanuro kuri bamwe mu bayobozi b’abanyamuryango ba RPF barangwa no kwikunda bashyira inyungu zabo bwite imbere aho kwita ku nyungu z’abaturage n’iz’igihugu, ndetse ngo kenshi ugasanga baranataye umuco.
Yagize ati “Bamwe mu bagize uyu muryango wa RPF banze kugira umuco, nta muryango utagira umuco, nta banyamuryango batagira umuco, umuco ni cyo kintu cya mbere no kugira disipulini, twiyubaha, tukubaha n’abandi, tukubaha umuryango, tukubaha icyo turi cyo, tukubaha kandi tukubaka igihugu cyacu.” Ati “Twagiye tugira abanyamuryango b’imico mibi, batubaha bataniyubaha, iyo bimeze bityo ntushobora kugira icyo ugeraho, n’iyo hagize ikigerwaho, kiba inyungu z’umuntu ku giti cye ntabwo kiba inyungu rusange.”
Umukuru w’Iigihugu yagaragaje ko kutagira umuco, kwikunda (being selfish), abantu ntibakunde abo bayoboye, abandi bakigira ibitangaza, birimo ubwenge bucye.
Ati “Iyo mico y’abantu bagiye bakigira intakoreka, bakumva ko ubwo ibintu binyuranye n’uko bumva, ubuzima bw’abandi buhagarara, ntabwo ubuzima bw’abandi bwahagarara kubera ko wowe utumva cyangwa utumvikana nabo, ntabwo ubuzima bwa RPF bwahagarara.”
Hari abazacibwa amazi…
Hari abo Perezida Kagame yakomojeho bajya bigamba ko basuzugura RPF, mu kugira ubutumwa abaha yagize ati “Bamwe bavugaga ngo baca RPF amazi, ahubwo RPF izabaca amazi. RPF iragufata igushyire mu mwanya wawe ukwiye, nuzana amaryo, waba uri hano cyangwa hanze, RPF iragushyira mu mwanya wawe. Ni nacyo dushinzwe twe abayobozi (…) Urutugu ntabwo waruzamura ngo rusumbe ijosi.”
Iyi nteko ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abarenga 3,000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, kuva ku nzego zo hejuru kugera ku nzego z’ibanze. Hari kandi n’abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu mahanga ya hafi n’ayakure barimo abo muri Afurika, u Burayi, Amerika n’ahandi.
Biro politiki y’Umuryango RPF Inkotanyi ni rumwe mu nzego eshatu zigize uyu muryango ku rwego rw’igihugu, ikaba isuzumirwamo ibirebana na gahunda ziba zarashyizwe imbere harebwa aho ziba zigeze zishyirwa mu bikorwa. Iyi nteko kandi isuzumirwamo ibirebana n’imyitwarire y’abanyamuryango n’ibindi.
Soma imyanzuro yose yafatiwe muri Nteko ya Biro Politike y’Umuryango FPR
Amafoto: Urugwiro Village



















TANGA IGITEKEREZO