Biramenyerewe ko buri rwego rwo ku Isi ruba rufite uwa mbere n’uwa nyuma. Mu rwego rwa gisirikare na ho ni uko. Bore uko ibihugu birushanwa ingufu n’amafaranga bikoresha mu gisirikare turavuga ku bihugu 10 bya mbere nk’uko tubikesha ikinyamakuru info express.
1. Leta zunze Ubumwe za Amerika zifite abasirikari 1.414.000 zigakoresha miliyali 329 z’amadolari ya Amerika.
2. U Burusiya bufite abasirikari 988.100 bugakoresha miliyali 48 z’amadolari ya Amerika.
3. U Bushinwa bufite abasirikari 2.270.000 bugakoresha miliyali 48 z’amadolari ya Amerika.
4. U Bufaransa bufite abasirikari 260.400 bugakoresha miliyali 38 z’amadolari ya Amerika.
5. U Bwongereza bufite abasirikari 210.400 bugakoresha miliyali 35 z’amadolari ya Amerika.
6. Koreya y’Amajyaruguru ifite abasirikari 1.082.000 igakoresha miliyali 4,7 z’amadolari ya Amerika.
7. U Buhinde bufite abasikare 1.298.000 bugakoresha miliyali 13 z’amadolari ya Amerika.
8. Pakisitani ifite abasirikari 620.000 igakoresha miliyali 2.5 z’amadolari ya Amerika.
9. Koreya y’Amajyepfo ifite abasiriakari 686.000 igakoresha miliyali 13 z’amadolari ya Amerika.
10. Isirayeri ifite abasirikari 161.500 igakotresha miliyali 9.5 z’amadolari ya Amerika.
Ariko na none muri ibyo bihugu byose uko ari icumi ibifite ibitwaro bya kirimbuzi byo mu rwego rwa Nikereyeli byigengaho kandi bikomeye ni 3 Leta zunze ubumwe za Amerika, u Burusiya n’u Bufaransa; ibindi nk’u Bwongereza bifite izo ngufu ariko bufatanije na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gihe igihugu nk’u Bushinwa gifite izo ntwaro ariko zidakomeye nk’iza bya bihugu 3 Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’u Bufaransa.
Igihugu nka Isirayeli kirakomeye cyane ukurikije ukuntu kingana, gifite ubuso bwa kilometero kare 20,770 n’abaturage miliyoni 8. Ingufu gifite n’amafarnga gikoresha mu rwego rwa gisirikari kuko muri ibi bihugu 10 ni cyo gikoresha menshi ugeranije n’ayo cyinjiza kuko gikoresha amdolari 1.499 kuri buri muntu, mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zikoresha 1.138 kuri buri muntu. Abafaransa bo bagakoresha amadolari 636 kuri buri muntu, mu gihe abashinwa bo bakoresha amdolari 37 kuri buri muntu.



















TANGA IGITEKEREZO