00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ibihugu bya Afurika ni byo bikwiye gufata iya mbere bikarwanya FDLR” Amb. Fahrenholtz

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 18 February 2015 saa 10:34
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, asanga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ari wo ukwiye guhabwa inshingano yo kurandura umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda amahoro n’umutekano bikagaruka mu Burasirazuba bwa Congo.

Fahrenholtz yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa ko igihugu ahagarariye gihamya kidashidikanya ko FDLR ari umutwe ugomba kurandurwa ariko ko ibyo byakorwa ari uko ibihugu bya Afurika bibigizemo uruhare.

Ati” Biri kubera mu gihugu cya Afurika, ntitwaza nk’Abanyaburayi ngo twangize ubusugire bw’uyu mugabane. Dushaka gufatanya n’abayobozi b’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz ahagarariye u Budage mu rwanda kuva muri Nzeli 2012

Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bari kuburanishirizwa mu Budage bashinjwa kuyobora FDLR mu rwego rwa politiki.

Itariki ntarengwa yari yahawe FDLR ngo ishyire intwaro hasi ku bushake yarangiye ku ya 2 Mutarama.

Fahrenholtz yashimangiye ko hatagendewe ku kuba uwo mutwe warakerewe kugabwaho ibitero bigomba kurangira FDLR iranduwe, mu Burasirazuba bwa Congo hakagaruka amahoro.

Yibukije ko ingabo za Loni muri Congo, MONUSCO, zifite ingufu zihambaye ariko zipfusha ubusa.

Umuryango w’Abibumbye utakaza miliyari imwe n’igice y’amadorali ku mwaka. Muri yo, u Budage butangwamo miliyoni ijana z’amadorali.

Amb. Fahrenholtz avuga ko ayo mafaranga yagenewe kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati “ U Rwanda rwariyubatse ku buryo bugaragara. N’aya makimbirane agomba kurangira akarere kose kakiyubaka nk’uko rwabigezeho.”

Yunzemo ati” Turi mu Kinyejana cya 21, ibibazo bya Afurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika ariko dushobora kubafasha nk’abafatanyabikorwa bacu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage ategerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa kane mbere yo kuza mu Rwanda ku wa gatanu mu biganiro birimo n’ikibazo cya FDLR.

Perezida Kabila yavuze ko atagikeneye ubufasha bwa Monusco mu kurwanya FDLR kuko afata nk’agasuzuguro kuba isaba ko abasirikare, Gen. Bruno Mandevu na Gen. Fall Sikabwe, bari kuyobora ibitero kuri FDLR basimbuzwa kuko baregwa ibyaha by’intambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages