Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 16-18 Nzeri 2013, kuri iki gicamunsi cyo ku wa 13 Nzeri, Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangiye kohereza mu turere twose tw’igihugu ibikoresho by’amatora.
Abahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse no mu turere bahuriye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, imodoka zabo zipakirwa ibikoresho bizakoreshwa mu matora y’abadepite ateganyijwe gutangira ku wa 16 Nzeri hatorwa abadepite rusange 53, ku wa 17 Nzeri hatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, ku wa 18 Nzeri abadepite babiri (2) bahagarariye abagore n’umwe (1) uhagarariye abafite ubumuga.
Hazatorwa abadepite 80 bazatorwa mu bakandida 410 baturtse mu mitwe ya Poliri yemewe mu Rwanda, irimo FPR n’indi mitwe byifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC na PPC; hari kandi PSD, PL Na PS Imberakuri. Hari abakandida bigenga, abahagarariye abagore, abahagariye urubyiruko n’abahagarariye abafite ubumuga.



















TANGA IGITEKEREZO