Urujijo ntirwatewe n’uko itagaragara neza, ahubwo abantu bibazaga niba muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, itaba ari impimbano ku buryo wasanga hari nk’uwayikoze yifashishije ubwenge buhangano, Artificial Intelligence.
Abakurikira amakuru mumaze iminsi mubona ifoto ya Elon Musk, umugabo wa gatatu ukize ku Isi ari guhoberana na robot ndetse banasomana. Udashishoje neza ushobora gukeka ko iyo foto ari iya nyayo, ntumenye ko yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Ku ya Gasana na Tshisekedi byo si ko biri, kuko IGIHE ifite amakuru nyayo ko aba bagabo babiri bombi bahuye mu ntangiriro z’uyu mwaka i Kinshasa. Tshisekedi yakiriye Gasana mu biro n’ubundi asanzwe yakiriramo abantu bamusuye.
Uwo muhuro wabyaye n’ibindi bikorwa birimo icyakozwe mu mpera z’icyumweru gishize, aho abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bahuriye i Washington bagashinga irindi huriro rishya.
Ifoto yakoreshejwe mu bukangurambaga
Ubwo Gasana yahuraga na Tshisekedi, bagiranye ibiganiro bigaruka ku mugambi mugari w’abatavuga rumwe n’u Rwanda, bari mu bikorwa byo gushaka amaboko kugira ngo barusheho kubangamira ubuyobozi bw’urwababyaye.
Urugendo rwe i Kinshasa rwari muri gahunda yo gushaka amaboko kuri Tshisekedi, dore ko asigaye ari umuntu w’umurakare cyane, utifuriza ineza u Rwanda.
Bivugwa ko nyuma y’ibiganiro, aba bagabo bombi bafashe ifoto ifite ikindi gisobanuro. Ubusanzwe ifoto nyuma y’ibiganiro, aba ari ikimenyetso cy’urwibutso impande zombi zizajya zireba zikibuka ko hari ibyo zemeranyije.
Kuri Gasana, ifoto ye na Tshisekedi yari iyo kwifashisha mu bikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo yereke abandi batavuga rumwe n’u Rwanda ko babonye amaboko, hanyuma bahurize hamwe umugambi wabo.
Ni ko byagenze koko, kuko iyi foto yakoreshejwe mu gutegura inama yabereye i Washington, Gasana akereka abatavuga rumwe n’u Rwanda ko bafite igihugu kibashyigikiye, aricyo RDC.
Umwe mu bazi neza ibyabereye muri iyo nama, yabwiye IGIHE ati “Gasana ni we wari wabatumiye hanyuma abereka ifoto ari kumwe na Tshisekedi nk’igihamya cy’uko bafite amaboko.”
Bivugwa ko yabasobanuriye ko Tshisekedi yemeye kubashyigikira cyane ko afitanye ibibazo n’u Rwanda. Ni uko bahise bakora iyo bwabaga, abatakivuga rumwe na Kayumba Nyamasa n’abandi banenga u Rwanda, bahurira hamwe.
Gasana na Tshisekedi bahuje umugambi
Uku guhura kwa babiri kuje nyuma y’aho RNC icitsemo ibice bitewe n’ibura rya Ben Rutabana, bivugwa ko yishwe mu 2021 nubwo nta wabonye umurambo we.
Rutabana yaburiwe irengero muri Nzeri 2021 nyuma yo kuva mu Bubiligi agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze muri Uganda.
Urugendo rwe rwari rwateguwe na Kayumba Nyamwasa washakaga ko nagera muri Uganda azakomereza muri Congo, hanyuma agahura n’abarwanyi bashya b’umutwe wa P5. Kuva icyo gihe nta muntu uzi irengero rye.
Thabita Gwiza, mushiki wa Rutabana uba muri Canada, wari Komiseri Ushinzwe abagore muri RNC, ari mu ba mbere bijunditse Kayumba akamwita ko ari “umugome w’umwicanyi”.
Abandi benshi barimo Theogene Rudasingwa, Jean Paul Ntagara, Simon Ndwaniye, Achille Kamana bahise biyomora kuri Kayumba. Biyongeraho na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya, ndetse na Turayishimye Jean Paul wari Umuvugizi w’uyu mutwe.
Gasana ntabwo byigeze bitangazwa inshingano afite muri RNC, ariko hashize igihe ari mu bantu ba hafi muri uyu mutwe, by’umwihariko muri dipolomasi.
Ni we waharuriye inzira abayobozi ba RNC kugira ngo bisange kuri Uganda, mu gihe icyo gihugu kitari kibanye neza n’u Rwanda.
Amata yaje kubyara amavuta nyuma y’ijambo rya Tshisekedi ko yiteguye gufasha uwo ariwe wese ushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu Ukuboza 2022, ubwo Tshisekedi yahuraga n’urubyiruko rw’igihugu cye, yagaragaje icyifuzo cyo gufasha mu gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Uwo mugambi wa Tshisekedi uhuye neza n’uwa Gasana n’abandi barimo RNC kuko bashaka kubangamira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Si ubwa mbere ubuyobozi bwa Congo bufasha abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda kuko Laurent Desire Kabila ariwe wafashije mu ishingwa ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR akanagena n’abagomba kuba mu buyobozi bwawo.
Tshisekedi na we ari gutera ikindi kirenge kugira ngo habe ibikorwa bibangamira u Rwanda. Umwe mu basesenguzi yabwiye IGIHE ati “Bafite umugambi mubi bariho, ntibashaka amahoro. By’umwihariko, Tshisekedi ari gukora ikintu cyose, usibye ikigamije amahoro n’iterambere.”
Uwigize agatebo ayora ivu
Amakuru avuga ko Tshisekedi yiyemeje gufasha uwo ariwe wese wabangamira inyungu z’u Rwanda mu gihe rwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Ni yo mpamvu yahisemo gufasha mu buryo bwose abantu Gasana yamubwiye cyane ko ibikorwa bifuza bisaba amikoro afatika mu gihe bamwe muri bo nta mafaranga afatika bafite.
Nka Gervais Condo wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RNC igihe kinini atuye muri Amerika ariko akora akazi ko kwita ku bantu bageze mu zabukuru cyangwa se abafite ibindi bibazo. Ni ko kazi kandi Jean Paul Turayishimye bakora aho nibura ku isaha bahembwa 20$.
Bivugwa ko amafaranga yabo adahagije ariyo mpamvu bagannye Tshisekedi kugira ngo bahurize umugambi hamwe.
Umwe mu bazi neza imikorere y’iri huriro rishya yabwiye IGIHE ko ntaho ritandukaniye n’andi yabanje, ndetse ko nubwo amaherezo y’uko rizarangira, agaragarira mu ntangiro ryaryo, ku buryo ibyo barimo ari nko gukama ikimasa.
Yatanze urugero ku bandi bantu barwanyaga u Rwanda bagiye bafatwa mpiri, uhereye kuri Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, abahoze muri FDLR nka LaForge Bazeye na Lt Col Abega.
Aba biyongeraho itsinda rigari ry’abarwanyi ba RNC bari muri P5 hamwe na RUD Urunana bafashwe mu gihiriri barimo Rtd Major Mudathiru Habib hamwe n’abo muri FLN, baciriwe imanza ubu bakaba bafunzwe.
Iri huriro ryashingiwe muri Leta zunze ubumwe za Ameyarika, igihugu n’ubundi kimaze igihe giha rugari abafite ibikorwa byo kubangamira u Rwanda, aho bakora ku manywa y’ihangu nta rutangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!