00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka iramagana yivuye inyuma imvugo ya Perezida Kikwete

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 29 May 2013 saa 05:11
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-Ibuka, uratangaza ko wababajwe n’imvugo yakoreshejwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania, ubwo bari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ku wa 26 Gicurasi. Ibuka itangaza ko ari ugusubiza inyuma abarokotse Jenoside kandi biteye impungenge n’ubwoba kuba Perezida Kikwete asaba ko Leta y’u Rwanda yagirana imishyikirano itaziguye n’umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro (…)

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda-Ibuka, uratangaza ko wababajwe n’imvugo yakoreshejwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania, ubwo bari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ku wa 26 Gicurasi. Ibuka itangaza ko ari ugusubiza inyuma abarokotse Jenoside kandi biteye impungenge n’ubwoba kuba Perezida Kikwete asaba ko Leta y’u Rwanda yagirana imishyikirano itaziguye n’umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango Ibuka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi, Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Pierre yatangaje ko abagize umuryango Ibuka babajwe cyane n’uko mu ijambo Perezida Kikwete yagejeje ku bari bateraniye mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, byagaragaye ko ashyigikiye umutwe wa FDLR.

Dr Dusingizemungu agira ati “Twababaje cyane n’uko Perezida Kikwete ashyigikiye ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR. Imvugo ye yakomerekeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, binagaragara ko ashyigikiye FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kandi ikaba yarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. FDLR igamije gukomeza kubaka no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntawe ukwiye kugirana ibiganiro n’abicanyi kandi n’abayobozi babo bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.”

Dr Dusingizemungu akomeza atangaza ko batangajwe n’uko Kikwete asaba ko habaho imishyikirano na FDLR kandi uwo mutwe byaragaragajwe muri raporo nyinshi za Loni ko ubangamiye amahoro mu karere, ushinjwa gufata abagore ku ngufu, gukora ibyaha byibasira inyokomuntu. Ibuka ikibaza uburyo perezida Kikwete asaba ko habaho ibiganiro nyamara Tanzania ari kimwe mu bihugu byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo kurwanya imitwe ikorerayo yitwaje intwaro.

Umushinjacya mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Luis Moreno Ocampo, muri Mata 2010 yasohoye inyandiko yemeza ko FDLR ari umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bahungiye muri Congo Kinshasa. Bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu hakiyongeraho guhohotera abasiviri, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no kwangiza imitungo y’abaturage muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Mu 2005, umwanzuro w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye ibihugu byose bigize uwo muryango kurwanya FDLR n’abayitera inkunga bose, no kuyikura mu karere. Ibyo kandi byari byaragarutsweho na Loni mu mwanzuro wa 1804 w’akanama gashinzwe umutekano wasaga FDLR gushyira intwaro hasi bakishyira mu maboko ya Leta ya Congo n’ingabo za MONUSCO nta yandi mananiza. Ibuka ikibaza uko Perezida Kikwete yirengagiza iyo myanzuro agasaba ko Leta y’u Rwanda yajya mu biganiro na FDLR.

Ku kibazo cy’uko hari abavuga ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR bari abana igihe Jenoside yakorwaga mu Rwanda, Dr Dusingizemungu atangaza ko abo bahawe bahawe amasomo n’abakoze Jenoside, kuba baremereye kubakurikira ari uko bahuje imyumvire. Asaba ko habaho ubushishozi burambuye kuri Loni n’Umuryango wa Afurka yunze ubumwe ku cyamezo bafashe, hagashyirwaho ibihano kuri FDLR, kandi anasaba Perezida Jakaya Kikwete kwisubiraho akivugurza ku mvugo yakoresheje. Anasaba abaturage ba Tanzania gushishoza bakamenya inama za rwihishwa zibera mu gihugu cyabo zihuza abayobozi ba FDLR, bakamagana n’abanyamakuru barimo Mutikira n’umugore we bandika inyandiko zimiro amagambo ashyigira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Egide Kuranga Visi Perezida wa Ibuka na Dr Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro bakurikira ibisubizo byatangwaga na Dr Dusingizemungu

Amafoto/Rene Anthere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages