00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Kamena 2013

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 June 2013 saa 08:25
Yasuwe :

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2013, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 12 Kamena 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imyiteguro yo gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda igeze, isaba ko ibiri gukorwa byihutishwa.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje igurishwa (…)

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2013, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 12 Kamena 2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho imyiteguro yo gushyiraho Kaminuza y’u Rwanda igeze, isaba ko ibiri gukorwa byihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje igurishwa ry’igice kingana na Ha 8,5 cy’ikibanza N° 1008 gifite 17,464 Ha giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Leta igura inyubako (Hotel Ishema) iri mu Kibanza N° 504 gifite 17,774 m2 giherereye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru kugira ngo izajye icumbikirwamo abakurikira amasomo atangirwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki Ivuguruye ya Leta y’u Rwanda ku byerekeye uburyo Leta yorohereza Abayobozi n’abandi bakozi ba Leta mu ngendo bakora bava cyangwa bajya ku kazi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvanaho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Rwanda Mountain Tea (RMT) igura imigabane ingana na 30% Leta y’u Rwanda ifite mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwa Politiki yerekeye uburyo bwo gutanga inguzanyo ya buruse ku banyeshuri baziga muri Kaminuza y’u Rwanda. Muri ubwo bugororangingo, harimo ko amafaranga yo kwishyura amasomo ava ku bihumbi magana inani na mirongo itatu (FRW 830,000) akajya ku bihumbi magana atandatu (FRW 600,000) y’u Rwanda k‘umwaka. Naho ayo kwiyandikisha n’ay’ingwate akaba ibihumbi mirongo itanu (FRW 50,000).

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano;

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) n’icyiciro kirimo rikanagena imiterere, imikorere n’inshingano by’inzego zacyo;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ikibanza N° 2294 kiri i Nyarutarama, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, mu mutungo rusange wa Leta rikagishyira mu mutungo bwite wayo.

11. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri PRIMATURE

– Madamu NYIRAMAJYAMBERE Belancile, Umuyobozi w’Ubunyamabanga Rusange

Muri MINECOFIN

a) Abagize Inama y’Ubuyobozi bw’Ikigega cy’Ingoboka ku Mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa /SPECIAL GUARANTEE FUND

1. Bwana KAMPAYANA Augustin: Perezida

2. Madamu MUKAKIMENYI Veneranda: Visi Perezida

3. Bwana NKURUNZIZA Mark

4. Chief Supt. BAHIZI RUTAGERURA Felly

5. Bwana NTAGENGERWA Eric

6. Madamu KENTE Liliane

7. Madamu GAHONGAYIRE KARAKE Doreen.

b) Abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

1. Bwana NAMARA Hannington: Perezida

2. Madamu IRERE Marie Jeanne: Visi Perezida

3. Madamu UWIMBABAZI Diane

4. Bwana MUVUNYI Frank

5. Bwana NKUBANA Dismas

6. Bwana NSENGUMUREMYI Alex

7. Madamu BAZIGAGA Gloriose.

a) Serivisi ishinzwe guteza imbere Urwego rw’Imari /Financial Sector Development Unit (FSDU)

– Bwana RWIGAMBA Eric: Umuyobozi Mukuru

Muri MINISANTE

– Bwana MUGUME Nathan: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)

Muri MINEDUC

– Bwana NIYIBIZI John: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere /RDB

– Madamu INGABIRE Paula: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kunganira ibindi Bigo / External Support Division Manager.

– Bwana RUGAMBA MUHIZI Innocent: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba n’Ihiganwa mu Bucuruzi / Strategy and Competitiveness Division Manager

– Bwana NGOGA Télesphore: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Ibidukikije /Conservation Division Manager.

- Ababuranira RDB mu Nkiko / State Attorneys:

1. Bwana SANGANO Yves

2. Bwana SHEMA Baker

3. Bwana KAYIGI KAJUGA Leon

4. Bwana ZAWADI Geoffrey

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere / RNRA

– Bwana KANYANGIRA John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi zunganira Abashora Imari mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro no Guteza Imbere Ubucuruzi /Director of Support Services in Mining Investment and Business Development Unit.

– Bwana KAYONGA Léonard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’imikoreshereze y’Ubutaka n’Igenamigambi /Director of Land Use Management and Spatial Planning Unit

– Bwana KAYUMBA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutanga Amabwiriza no Kugenzura ikurikizwa ryayo/ Director of Regulations and Supervision Unit

– Bwana MIHIGO Augustin: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Urusobe rw’Ibinyabuzima bikeneye kubungwabungwa /Director of Critical Ecosystems Management Unit

– Bwana NIZERE Irenée: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushakashaka ahari Peteroli/ Director of Petroleum Exploration Unit.

– Bwana NTAGANDA François: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire no Gutanga Ibyangombwa by’Ubutaka /Director of Land Administration and Titling Unit

– Bwana RURANGWA Félix: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no Guteza imbere Iterwa ry’Amashyamba /Director of Forest Research and Extension Unit

c) Mu Bindi

a. Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyavuye mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bitatu: u Rwanda, Kenya na Uganda tariki ya 25 Nyakanga 2013, yabereye i Entebbe muri Uganda. Abo Bakuru b’Ibihugu baganiriye ku ngamba zo korohereza ubuhahirane mu Karere no kubaka ibikorwa remezo.

b. Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru wo Kwibohora kw’Igihugu cyacu uzizihizwa tariki ya 4 Nyakanga 2013. Insanganyamatsiko igira iti, „Kwizihiza ukongera kwiyubaka kwa Afurika, duharanira kwigira“. Mu gihugu hose ibirori bizabera ku rwego rw’Umudugudu. Mu kwitegura uwo munsi, hateganyijwe ibikorwa bizahuriramo Ingabo z’Igihugu n’Abaturage mu cyumweru kitiriwe –Ingabo/ Army Week.

Harategurwa kandi inama ku rwego rw’igihugu ijyanye n’iyo Sabukuru yo Kwibohora na Yubile y’Imyaka 50 ya Afurika Yunze Ubumwe. Hazatahwa kandi ku mugaragaro Ikigo cya Gisirikare cya Kami cyasanwe ku bwitange bw’Ingabo hanasurwe umudugudu i Gishari ahazatuzwa imiryango y’abatishoboye igera ku 150 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abimuwe ahantu hashobora kwibasirwa n‘ibiza.

c. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga ya 35 y’Ishyirahamwe Nyafurika ku mitegekere n’imicungire y’Inzego z’Imirimo ya Leta iteganyijwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2013 i Kigali, muri Serena Hotel. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, „Ubuyobozi Bwiza bugamije Imicungire Myiza kandi inoze y’Abakozi ba Leta muri Afurika.“

d. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: u Rwanda ruzakira Amahugurwa yo mu Karere y’Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’Ikirere agenewe impuguke zo mu Bihugu bikiri mu nzira Iterambere kandi bikoresha ururimi rw’Icyongereza ku buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere. Ayo mahugurwa azabera i Kigali kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2013.

– Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Kubungabunga ubutaka buhehereye ku nsanganyamatsiko yo Gukoresha neza Ubutaka buhehereye hafatwe ingamba ziboneye. Iyo nama izabera i Kigali kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2013.

e. Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyavuye mu biganiro yagiranye na Minisitiri Wungirije wa Tanzania ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda tariki ya 4 Kamena 2013 we n’intumwa yari ayoboye. Urwo ruzinduko rwari mu rwego rwo kuganira ku mikorere y’Ikigo gishinzwe korohereza Ubwikorezi bukoresha Inzira yo Hagati.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella FORD MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages